Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko Udahemuka Longin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yemeje iby’uru rupfu rwa nyakwigendera ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 21 Kanama 2025.
Yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba.
Nyakwigendera ni we wari utwaye iyo moto; yakomeretse bikomeye mu mutwe, we n’uwo yari ahetse bihutishijwe ku bitaro bya CHUB i Huye.
Gusa Udahemuka yaguye mu maboko y’abaganga, mu gihe uwo yari ahetse kuri moto agikurikiranwa n’abaganga.


