Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na yo ko hari amabwiriza amaze igihe yarashyizweho agena umubare w’amafaranga ntarengwa abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye bagomba kwishyura; atandukanye n’adafututse amwe mu mashuri akomeje kwishyuza.
Iyi Minisiteri yibukije iby’aya mabwiriza, mu gihe hari amashuri yo hirya no hino mu gihugu akomeje gusaba ababyeyi kwishyura amafaranga ya hato na hato mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 utangira.
Nk’ishuri ryitwa Msgr Mubiligi Catholic Technical Secondary School, muri Frw y’ishuri 85,000 umwana aba atagomba kurenza yiyongeraho arimo Frw 12,000 yiswe ayo kunganira ishuri, Frw 25,000 yiswe ay’agaseke k’umubyeyi, Frw 7,000 y’umugati n’andi atandukanye.
Ni amafaranga yishyurwa kuri Konti enye za Banki zitandukanye.
Ishuri rya ES Mukingi ryo mu karere ka Ruhango ryo, amafaranga yiswe ay’agaseke k’ababyeyi yasabwe ni Frw 13,650. Amafaranga y’ako gaseke kandi yasabwe ababyeyi barerera muri Notre Dame de la Providence de Karubanda ho mu karere ka Huye, aho ababyeyi basabwe Frw 35,000.
Mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mater Dei ruherereye mu karere ka Nyanza, ho ababyeyi amafaranga y’ishuri bagomba kwishyura agomba kwiyongeraho Frw 25,000 yiswe ay’Imibereho Myiza.
Muri Groupe Scolaire Officiare y’i Butare ho amafaranga y’umugati ababyeyi basabwe kwishyura ni 25,000; mu gihe muri Notre Dame du bon Conseil ho mu karere ka Gicumbi amafaranga y’ishuri yagizwe Frw 99,300 yiyongeraho arimo Frw 30,000 yo gukodesha matelas na Frw 65,000 y’imyambaro y’Ishuri.
Minisiteri y’Uburezi mu butumwa yandikiye amashuri yisunze amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye yashyizeho muri Nzeri 2022, yibukije ko umusanzu w’ababyeyi utagomba kurenga Frw 85,000 ku gihembwe ku mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri na Frw 19,500 ku yigisha abanyeshuri bataha.
Ku mashuri y’incuke n’abanza, ho umusanzu ntugomba kurenga Frw 975.
Amabwiriza kandi ateganya ko mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.
Nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe (umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri).
Ikindi ni uko nta mubyeyi utegetswe kugurira umwambaro cyangwa ikindi gikoresho icyo ari cyo cyose umwana yigaho keretse we abyihitiyemo.


