MINISANTE yaburiye abibwira ko Coronavirus iba i Kigali gusa

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye abaturage bashobora kwirara ku kwirinda icyorezo cya Coronavirus bitwaje ko abanduye iyi ndwara akenshi baboneka mu Mujyi wa Kigali.

Iyi minisiteri ivuga ko ingamba zo kuguma mu rugo zireba buri wese muri iki gihe hatitawe ngo aba mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Daniel Ngamije uyobora MINISANTE yatangarije RBA ati ” Ni ngombwa ko n’abari hanze ya Kigali baguma mu rugo nk’uko nabo muri Kigali bagomba kuguma mu rugo. Izi ni ingamba zikomeye zafashwe kugira ngo duhagarike ikwirakwizwa ry’iyi ndwara ku bantu yari yagaragayeho mu Mujyi wa Kigali ariko bahawe uruhushya rwo kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye. Aba bari kujya mu ntara tutazi ko banduye nabo batabizi ko banduye bakajya mu miryango yabo,”

Dr Ngamije avuga ko abatuye hanze ya Kigali badakwiye kwirara kuko hari uduce twabonetsemo abari banduye Coronavirus kandi batari muri Kigali.

Uyu muganga ati ” Hari abo twabonye bari bafite gahunda yo kujya mu ntara. Twabonye batatu bavuye hanze i Rubengera, i Musanze na Huye. Twasanze baranduye ku bw’amahirwe abo mu miryango yabo ntibari barabanduje. Ibyo byabaye mbere y’aho hafatwa ingamba zo kubuza urujya n’uruza hagati ya Kigali n’ibindi bice.”

Dr. Ngamije avuga ko abantu basaga ibihumbi umunani bamaze gusumwa indwara ya Coronavirus mu Rwanda. Ibipimo byafashwe biragera ku bihumbi 11 kuko hari abasuzumwe kabiri.

Muri aba abantu 118 basanzwe baranduye ndetse byitezwe ko kuri uyu wa 11 Mata 2020 harasezererwa abantu 11.

Kuri ubu, MINISANTE ivuga ko abatarakira bameze neza kuko nta we urajyanwa mu cyumba cy’indembe.

MINISANTE isaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk’uko bahora babishishikarizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *