Alpha Rwirangira na AY bari mu kababaro ko gupfusha sekuru wabo witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira ku wa 2 Nzeri 2025, afite imyaka 103.
Alpha, uba muri Canada, yanyujije ubutumwa kuri Instagram agaragaza agahinda ke avuga ati: “Tuzongera kubonana mu buzima bushya, Babu.”
Na ho AY, umuhanzi wo muri Tanzania, yanditse kuri Instagram ati: “Ruhukirira mu mahoro dawe nkunda… Imyaka 103 Imana yaguhaye yari umugisha kuri wowe no kuri twe. Nzahora ngutekereza kugeza tuzongera guhura.”
Nyakwigendera yari se wa se wa Alpha Rwirangira, kandi ku rundi ruhande akaba ari na we se wa nyina wa AY yavukagaho.


