Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri, saa yine n’igice za mu gitondo, Général de Brigade de police, Bertin Gahungu yimuriwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura, bakunze kwita Mpimba, nyuma yo kumara ibyumweru birenga bibiri afungiwe muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR).
Gen. Gahungu yatawe muri yombi ku itariki ya 21 Kanama afatiwe i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi.
Uyu muyobozi wo hejuru mu gipolisi akomeje kubuzwa kwidegembya, mu gihe ubuyobozi ntacyo buratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’impamvu z’ifatwa rye.
Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga ko hasigaye iminsi mike ngo yimurwe, abashinzwe umutekano basatse inzu ye na mudasobwa, ariko nta bimenyetso bimushinja ibyaha basanzemo nk’uko bitangazwa na SOS Medias Burundi.
Uku kutamenya neza ibijyanye n’ifungwa rye biravugwa ko byateje impaka mu rwego rwa politiki n’umutekano.
Ajya gufatwa, Gen Gahungu yahamagajwe ku wa Kane, itariki ya 21 Kanama, ahagana mu ma saa sita, ku biro bishinzwe ubugenzacyaha bya Polisi y’igihugu cy’u Burundi (PNB).
Yaritabye yijyanye ubwe ari kumwe n’abashinzwe umutekano we bane mu modoka, ahageze umuyobozi ushinzwe iperereza rya polisi, Colonel Arthémon Nzitabakuze, ahita amumenyesha ko atawe muri yombi.


