arton46708

Lt. Gen Kabandana yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Lieutenant-Général Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’Ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare wari umwe mu bakuru bari mu kazi mu ngabo z’u Rwanda, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye kuri iki cyumweru, cyatangaje ko Kabandana yaguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe azize uburwayi.

RDF yunzemo ko “yihanganisha ikanifatanya n’umuryango kunama muri ibi bihe bikomeye”.

Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Yabaye Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho, Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy, ndetse n’Umuyobozi wa ‘special forces’.

Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yari yamuzamuye mu ntera amuvana ku ipeti rya Major-General amugira Lieutenant General.

Byari nyuma y’umwaka ashoje ubutumwa bwo guhashya ibyihebe we n’Ingabo z’u Rwanda barimo i Cabo Delgado.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ese mwebwe, umuntu yitabye Imana muhomba iki?! yapfuye yanyu ndayirambiwe, mujye muyandika ku bisambo n’abandi bagize uruhare mu rupfu rwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *