Perezida Kagame yakoresheje pasiporo nyafurika yitabira irahira rya mugenzi we wa Tchad

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 8 Kanama 2016 nibwo Perezida Paul Kagame yasesekaye i Ndjamena muri Tchad mu muhango w’irahira rya Mugenzi we Idris Déby nk’ uko tubikesha twitter y’ ibiro by’ umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda, Village urugwiro.
Perezida wa repubulika y’u Rwanda wamaze gusesekara mu murwa mukuru w’iki gihugu i Ndjamena, yakoresheje bwa mbere urupapuro rw’inzira ruzwi nka pasiporo nyafurika rwemerejwe mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda mu kwezi gushize.

CpU-uXWXYAA3ahQ-horz
Perezida Kagame yakoresheje urupapuro rw’inzira nyafurika

Abandi bayobozi bakuru bategerejwe muri uyu muhango barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian, Perezida wa Benin, Patrice Talon; uwa Burkina Faso, Rock Mark Kabore; Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda; Theodoro Obiang Nguema Mbasogoamong wa Guinea Equatorial, Mohammud Buhari wa Nigeria n’abandi.
Itno yatangiye kuyobora Tchad kuva mu 1990, muri Mata uyu mwaka nibwo abaturage b’igihugu cye bongeye kumugirira icyizere bamutorera gukomeza kuyobora muri manda ye ya gatanu, itaravuzweho rumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamurwanya mu rwego rwa politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Itno usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yaje mu Rwanda inshuro ebyiri muri uyu mwaka. Bwa mbere hari muri Kamena aje kureba aho imyiteguro y’inama ya AU igeze; nyuma ahagaruka muri Nyakanga ayitabiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *