Ihuriro rya AFC/M23 yamaganye imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rihinzwe Uburenganzira bwa Muntu cyane cyane ku bijyanye na raporo rikora zitagaragaza ukuri ahubwo zisa nk’izishaka kugumisha ku butegetsi mu nzira zose ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ihuriro AFC / M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 8 Nzeri, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, ryatangaje ko “ribabazwa no kubona ko, nubwo hari ibisobanuro byinshi byatanzwe n’ibindi byahakanwe, ibiro mpuzamahanga bimwe bikomeje kwishora muri poropaganda bigamije kugerageza kugumishaho ubutegetsi bugeze aharindimuka bwa Kinshasa”.
AFC/M23 ikomeza igira iti: “Ibikorwa by’imicungire n’ibyaha byakozwe ku mugaragaro n’ubu butegetsi ntabwo bishishikaza imiryango mpuzamahanga ivuga ko irengera uburenganzira bwa muntu. Ntibishoboka ko amashyirahamwe adashoboye gukora iperereza ryizewe na gato kubera ko atari kuri terrain akomeza kwibasira nk’aho ayirwaye AFC / M23, agamije gushimisha umunyabinyoma ukuriye ubutegetsi bwamunzwe na ruswa”.
Ngo niba ibi bikorwa bidahagaze nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga, AFC / M23 izashyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko nshinga (ingingo ya 64, igika cya 1), aho inyungu zo kubohora zumvikana kandi zishimiwe n’abaturage ba Congo. “Hagati y’akarere kayobowe na Bwana FĂ©lix Tshisekedi n’akarere kabohowe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC / M23, ibimenyetso by’impinduka umuryango wacu wagezeho bivuguruza raporo yatanzwe n’Ubutumwa bwo gushakisha ukuri bw’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu.
AFC/M23 ivuga iti: “iyi miryango imaze igihe ibayeho itunzwe no kuba hari abavanwe mu byabo mu gihugu, kuba hari impunzi z’Abanyarwanda ndetse na FDLR ku butaka bwa Congo ntizigera itubabarira ku kuba twaragaruye amahoro, umutekano, kubana ndetse cyane cyane, kuba twaratangije imishinga y’iterambere mu karere kabohowe. Iyi miryango yaburiye amajyo muri poropagande mpuzamahanga zigamije kugumisha Tshisekedi ku butegetsi.”
Nyamara, uyu bashyigikiye, ngo ni we nyirabayazana w’akaduruvayo kakwirakwiye mu gihugu hose (usibye teritwari zabohojwe), azana amacakubiri mu baturage be binyuze mu mvugo zibiba inzangano, gushinga imitwe yitwara gisirikare, no guha intwaro abaturage kugira ngo bahangane.
“Kwangirika kw’umutekano n’imibereho myiza muri UVIRA, aho abarwanyi ba Wazalendo, bahembwa na we, barimo guhiga Abanyamulenge, babica kandi babambura byose, harimo n’amazi yo kunywa, ni urugero rwiza rw’ibi”.
Tshisekedi ntacyo abazwa n’iyo miryango iyo:
– Ata muri yombi binyuranyije n’amategeko abadepite b’igihugu i Kinshasa;
– Abuza ingendo ku batavuga rumwe n’abaturage bose bavuga Igiswahiri;
– Akoresha abajenosideri ba FDLR mu mitwe yose y’ingabo za FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi ku butaka bwa Congo mu kurwanya abaturage b’abasivili;
– Gufata ku ngufu imfungwa (abagore n’abagabo) muri gereza ya Makala, Ndolo, na Kasapa, nibindi.;
– Iyo yirukana abavuga igiswahili, akabata muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakajugunywa muri gereza
– Iyo ategura akanatera inkunga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi binyuze mu nyeshyamba za CODECO muri Ituri na ADF muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru mu kwica no gushyingura abantu ari bazima, gutemagura abana, abagore n’abasaza batagira kirengera by’umwihariko aba-Hema n’Aba-Nande
AFC / M23 ivuga ko itumva mu buryo ubwo ari bwo bwose ihangayikishijwe n’ibirego binyuranye by’ubutumwa bwo gushakisha ukuri ku biro bishinzwe uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye kandi ngo ifite uburenganzira bwo kubirwanya ishyira ahagaragara version ya yo y’umwimerere ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igaragaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.


