Isi ya internet yuzuye “udushya” tw’ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, ariko bimwe muri byo bishobora guteza ibyago kurusha uko byagufasha.
Abaganga bagaragaza ko hari ibintu bamwe bashyira mu gitsina bigatera ibikomere, indwara cyangwa se guhungabanya ubuzima bw’imyororokere bw’igihe kirekire. Umwenge w’igitsina (vagina) wifasha mu kwisukura kandi usaba kwitabwaho mu buryo bwiza. Iyo ushyizemo ikintu kidakwiye, ushobora guhura n’uburwayi cyangwa indwara zikomeye.
Dore ibintu birindwi by’ingenzi ugomba kwirinda:
1. Ibikoresho byo mu rugo cyangwa ibindi bitagenewe gukoreshwa mu gitsina
Hari abagerageza gukoresha ibikoresho nka karoti, concombre, amacupa cyangwa ibikoresho by’isuku yo kwisiga. Ibi bishobora gutera ibikomere, kwanduza indwara cyangwa guteza toxic shock syndrome (TSS).
Icyo wakora: Koresha gusa ibikoresho byemejwe mu bikorwa bijyanye no guhuza ibitsina, byakozwe mu ifu ya silicone idahungabanya umubiri kandi byoroshye gusukura.
2. Ibiribwa n’imbuto

Hari abashukwa n’udushya two gushyira mu gitsina ibiribwa nko shokola, imbuto cyangwa ice. Ariko ibyo birimo isukari n’uduce bishobora guhungabanya pH y’umwenge w’igitsina, bigatera udukoko, uburwayi cyangwa ibyo biribwa bikavungagurika bikaguma imbere mu gitsina.
Icyo wakora: Ibiribwa ni iby’iminwa, si iby’igitsina.
3. Isabune, amavuta arimo impumuro cyangwa imiti y’isuku ikaze
Kwirwanaho usukura imbere h’igitsina ukoresheje isabune, Dettol cyangwa indi miti byangiza umwuka kamere w’igitsina kandi bikica udukoko turinda umubiri.
Icyo wakora: Sukura gusa inyuma (vulva) ukoresheje amazi asukuye n’isabune idafite impumuro. Umwenge w’igitsina ubwawo urisukura.
4. Ibimera cyangwa imiti gakondo idasuzumwe
Abantu bamwe bakoresha tungurusumu, umunyu, umuti w’amenyo, vinaigre cyangwa utundi dushya nk’“ubuvuzi bwa kera.” Tungurusumu ishobora gutera ibisebecyangwa guhungabanya imiterere y’igitsina.
Icyo wakora: Niba ufite uburwayi cyangwa umwuka utari mwiza, jya kwa muganga, ntukagerageze imiti itizewe.
5. Ibikoresho bitari iby’ubuvuzi
Kwinjiza ibikoresho nk’ikalamu, brose cyangwa ibindi bidakozwe ku rwego rw’ubuvuzi bishobora gutera uburwayi.
Icyo wakora: Koresha gusa ibikoresho byemewe kandi byateguwe ku rwego rw’imyororokere.
6. Imiti ikaze cyangwa ibinyabutabire bikarishye
Hari abagore bagerageza gusukura imbere h’igitsina bakoresheje umuti wica udukoko (antiseptique), Javel cyangwa indi miti ikaze. Ibi bishobora gutwika umubiri, gusenya ubwirinzi kamere no kongera ibyago byo kurwara.
Icyo wakora: Igitsina cyifitiye uburyo bwo kwisukura.
7. Impapuro cyangwa imyenda idafite isuku
Abenshi bashyira mu gitsina utudupapuro cyangwa imyenda nk’impapuro z’isuku (pads) zitizewe. Ibi bisiga udukoko duciriritse imbere mu gitsina bigatera indwara cyangwa ibibazo by’uruhu.
Icyo wakora: Koresha gusa pads zemewe ku isoko kandi uzihindure kenshi.
Inama zizewe mu kwita ku gitsina cyawe
Koresha gusa ibikoresho by’isuku byemewe n’ubuvuzi.
Sukura inyuma gusa ukoresheje amazi n’isabune itagira impumuro.
Wambare umwambaro w’imbere ukoze mu ipamba (cotton) kandi wirinde kugumana imyenda yatose.
Jya kwa muganga nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka kugira ngo usuzumwe.
Umwenge w’igitsina ni igice cy’umubiri gifasha kandi cy’ingenzi cyane. Kuwufata neza bizakurinda indwara, kugubwa neza no kugira icyizere kirambye mu buzima bwawe.


