Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Manchester City, Raheem Sterling, yemeye ibyaha byo gutwara imodoka mu buryo buteye akaga no gutunga gaze yo mu bwoko bwa nitrous oxide, izwi cyane nka “laughing gas”.
Sterling w’imyaka 31 yemereye urukiko rw’i Basingstoke mu Bwongereza ko ku wa 28 Gicurasi 2026 yari atwaye Lamborghini Urus ye ifite agaciro ka £270,000 mu buryo buteye akaga, mbere y’uko akora impanuka.
Yanemeye ko yari afite amacupa atandatu ya nitrous oxide, ndetse anemera ko yanze korohereza abayobozi mu iperereza.
Iyi mpanuka yabereye ku muhanda wa M3 hafi ya Minley interchange. Polisi yavuze ko nta yindi modoka yari yabigizemo uruhare kandi nta muntu wakomeretse.
Sterling ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri kubera ibi byaha.
Sterling yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza imikino 82, atsindamo ibitego 20. Yagize ibihe byiza muri Premier League, aho yatwaranye na Manchester City ibikombe bine bya shampiyona, League Cup eshanu ndetse na FA Cup imwe.
Kuva muri Chelsea, yagiye muri Arsenal nk’inizanyo, nyuma akina igihe gito muri Feyenoord. Ubu nta kipe afite.


