Abasirikare 12 bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), barashwe na bagenzi babo nyuma yo kugerageza guta urugamba bari bariho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikare, ufite ipeti rya Colonel utifuje gutangazwa amazina, yavuze ko aba basirikare bishwe mu ijoro ryo ku wa 10 Nzeri 2026, mu gace ka Kiliba Haut, muri Groupement ya Kagando, Teritwari ya Uvira.
Avuga ko bari bagerageje kuva ku birindiro by’ingabo z’u Burundi biri mu gace ka Bijombo, ahari imirwano ikomeye hagati y’impande zihanganye.
Kugeza ubu FDNB nta tangazo yigeze isohora risobanura iby’uru rupfu, ndetse ntiyigeze yitaba ubusabe bw’itangazamakuru bwo kugira icyo ibivugaho.
Ibi bibaye mu gihe imirwano yongeye gukaza umurego mu gace ka Bijombo, aho ingabo z’u Burundi zikorana n’Ingabo za Congo (FARDC) ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ibashyigikiye, barimo Wazalendo, bakomeje guhanganira mu mirwano n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.
Kuba hari abasirikare b’u Burundi bagaragaza kutishimira koherezwa muri RDC si ibintu bishya.
Muri Kamena 2024, abasirikare 272 b’u Burundi bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 22 na 30 nyuma yo kwanga kujya kurwana ku ruhande rwa FARDC barwanya M23.
Hari kandi amakuru avuga ko hari abandi basirikare banze koherezwa ku rugamba cyangwa kwimurirwa ku mirongo y’imbere muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko batumva neza inyungu z’igihugu ziri muri iyo ntambara, ndetse banenga ibijyanye n’ibikoresho n’imibereho y’abasirikare.
Amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bamaze igihe bahurira n’ibihombo bikomeye mu mirwano yo muri RDC, aho bamwe baguye ku rugamba abandi bagafatwa mpiri.
Icyakora, imibare nyayo y’abasirikare b’u Burundi baguye cyangwa bafashwe mu mirwano iheruka ntiratangazwa ku buryo bwigenga kandi bwuzuye.


