mputu_mabi_yasezeye_gukina_umupira_w_amaguru_nk_uwabigize_umwuga_ku_myaka_37-582dd_copy_990x636

Mputu Trésor yatuye u Rwanda umujinya nyuma y’imyaka 16 ahanwe na FIFA

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Trésor Mputu Mabi, yongeye kuvuga ku gihano yahawe na FIFA mu 2010, ashinja u Rwanda kugira uruhare mu kuba yarahagaritswe umwaka wose adakina umupira w’amaguru.

Mputu yabivugiye mu kiganiro Bosolo Na Politik yagiranye n’umunyamakuru Israel Mutombo kuri, mu gihe ari mu myiteguro y’umukino wa yubile ye uteganyijwe ku wa 3 Ukwakira 2026.

Uyu mukinnyi wahoze akinira TP Mazembe yavuze ko umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda umaze igihe, ndetse ko yawubonye no mu mupira w’amaguru.

Ati: “Intambara hagati ya RDC n’u Rwanda yatangiye kera. Kandi yanabereye no mu mupira w’amaguru. Mpora mfitiye umujinya ku Banyarwanda. Banshinje ibinyoma muri FIFA, mpanishwa umwaka wose.”

Ibi Mputu yabigarutseho nyuma y’imyaka 16 ahagaritswe na FIFA. Muri Kanama 2010, FIFA yamuhanishije amezi 12 atemerewe gukina, igihano cyari gutangira gukurikizwa kugeza ku wa 11 Kanama 2011.

Iki gihano cyakurikiye imvururu zabaye mu mukino wa ½ cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup wahuje APR FC na TP Mazembe i Kigali, ku wa 29 Gicurasi 2010.

Muri uwo mukino, APR FC yari yatsinze TP Mazembe igitego 1-0 cyatsinzwe na Kabange Twite. Abakinnyi ba Mazembe ntibishimiye ibyemezo by’umusifuzi w’Umunya-Ethiopia, ibintu byaje kuvamo imvururu.

TP Mazembe yavuye mu kibuga umukino utarangiye, maze yirukanwa muri iryo rushanwa. Mputu yashinjwaga gukubita no gutuka umusifuzi, mu gihe mugenzi we Guy Lusadisu na we yahaniwe gukoresha imbaraga z’umurengera ku musifuzi, ahabwa igihano cy’amezi 11.

Nyuma y’imyaka 16, Mputu avuga ko u Rwanda rwagize uruhare mu kugeza iki kibazo kuri FIFA, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye mu mwuga we.

Ati: “Mu mwuga wanjye nagiye mbona amakarita kandi ngatsindwa imikino, ariko mu mukino w’imyitozo, u Rwanda rwagejeje ikibazo kuri FIFA, maze mpagarikwa umwaka wose.”

Mputu yakomeje agaragaza ko atishimiye kuba yarabuze gukina umwaka wose, avuga ko gukina ari wo mwuga we.

Ati: “Naje kugirana ikibazo n’abo Banyarwanda babi. Kubera bo, namaze umwaka wose ntakina, kandi umwuga wanjye ari ugukina umupira. Simbakunda. Nubwo naba narakoze ikosa, ntibyari bikwiye ko mpagarikwa gukina umwaka wose kubera umukino w’imyitozo.”

Mputu yumvikanishije ko n’ubwo yaba yarakoze ikosa muri uwo mukino, atumva impamvu yahawe igihano kingana n’umwaka wose, ndetse agaragaza ko kuva icyo gihe yakomeje kubikira inzika Abanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply