Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yakiriye mugenzi we Romuald Wadagni wa Bénin uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku biro bye uriya munyacyubahiro, mbere y’ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi byitezwe ko abakuru b’ibihugu bombi bagirana.
Muri Mata uyu mwaka ni bwo Kossi Mbueke Romuald Wadagni w’imyaka 50 y’amavuko yatorewe kuyobora Bénin, asimbuye ku butegetsi Patrice Talon wari umaze imyaka 10 ayobora kiriya gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.
U Rwanda rubaye igihugu cya cyenda Perezida Wadagni asuye, nyuma ya Nigeria, Niger, Burkina Faso, Togo, Côte d’Ivoire, Sénégal, Mali na Guinée-Bissau.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Bénin wibanda cyane ku bufatanye mu nzego zirimo umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi n’ishoramari.
Ibihugu byombi byagiye bigaragaza ubushake bwo gukorana mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere ka Sahel, ndetse hakaba haragiye hanagaragara ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, zirimo Polisi.
Ku rwego rw’ubukungu, umubano urangwa n’ubushake bwo kongera ubucuruzi, ubwikorezi n’imikoranire y’abikorera.


