Abayobozi mu bihugu by’Ubufaransa n’Uburusiya, bamaganye icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika wahagaritse inkunga igihugu cye cyageneraga Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.
Ni icyemezo Perezida Trump yatangarije itangazamakuru ko yafashe, nko kuryoza OMS imicungire mibi yayo no kuba yarananiwe kuzuza inshingano zayo z’ibanze ngo ikumire icyorezo cya Virusi ya Corona.
Cyakora cyo n’ubwo Perezida Trump yafashe kiriya cyemezo, abayobozi batandukanye bacyamaganiye kure, bamusaba ko yakisubiraho.
Umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko abakuru b’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi barimo Perezida Vladimir Putin bashyigikiye OMS n’akazi ikomeje gukora, bityo bakaba bafitiye uriya muryango icyizere cyo gukora ibirenze mu minsi izaza, mu guhangana na Coronavirus.
Peskov aganiriza itangazamakuru ry’i Moscow yagize ati” Abayobozi ba G20, barimo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, bashyigikiye akazi OMS ikomeje gukora kandi bafitiye icyizere akazi ka OMS mu minsi iri imbere ku bijyanye no gusesengura uburemere bw’iki cyorezo.”
Yongeyeho ati: “Bisobanuye ko abaperezida ba G20 bashyigikiye byimazeyo imbaraga za OMS kandi biyemeje kurushaho gushimangira ububasha bwayo bwo guhuriza hamwe amahanga mu kurwanya iki cyorezo.”
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga mu Burusiya, Sergei Ryabkov, we asanga icyemezo Trump yafashe cyerekana ukwikunda, amusaba kureka ibitero akomeje kugaba kuri OMS.
Yagize ati” Turasaba Amerika kureka ibindi bitero byibasira OMS, kandi igakurikiza ibyo ishinzwe bitazasenya urwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ubuvuzi, ahubwo igaha imbaraga ubwo bufatanye no gushyiraho urufatiro rwo kurushaho kubuteza imbere ”.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Ubufaransa, Sibeth Ndiaye, yunze mu ry’Uburusiya avuga Perezida Trump akwiye kwisubira ku cyemezo yafashe buri umwe wese yicuza, ibyanashimangiwe n’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe busanga iki ari cyo gihe isi ikeneye kwishingikiriza ubushobozi bw’ubuyobozi bwa OMS kugira ngo ihangane na COVID-19.
Mu busanzwe Amerika yageneraga OMS inkunga ingana na miliyoni 400 z’amadorali buri mwaka, ingana na 15% by’ingengo y’imari y’uriya muryango ku mwaka.



2 Responses
Uburusiya n’Ubufaransa byamaganye Trump
Pres. Trump ni uwo kwamaganwa kuko kuvuga ko OMS kuba iyobowe n’umwirabura bitavuze ko adashoboye akazi ikindi PHD ya Dr.PEDROS niba atayemera azagaragaze impamvu amupinga jye mbona ari kwimakaza ivangura ruhu
Uburusiya n’Ubufaransa byamaganye Trump
Pres. Trump ni uwo kwamaganwa kuko kuvuga ko OMS kuba iyobowe n’umwirabura bitavuze ko adashoboye akazi ikindi PHD ya Dr.PEDROS niba atayemera azagaragaze impamvu amupinga jye mbona ari kwimakaza ivangura ruhu