Mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana mu rucyerera rwo kuwa mbere 8 Kanama 2016, ingabo z’abarwanyi bikekwako ari ab’umutwe w’abarwanyi barimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda wa FDRL ziraye mu baturage; abagera kuri 7 bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwo mu burasirazuba bwemeza aya makuru, bukavuga ko bateye ingo zigera kuri 60 zihererye ahitwa Kibirizi bakica bamwe mu baturage bakoresheje imihoro; abandi bakabica babarashe nkuko Deogratias kitabingwa uhagarariye guverineri abitangaza.
Aya makuru kandi yemejwe na Gaston kakule ukuriye ishyirahamwe ry’abatuye muri ako gace. Kuva uyu mwaka watangira abaturage batari bake bamaze gusiga ubuzima mu mirwano yahuje izi nyeshyamba n’abantu bo mu bwoko bwa Nande.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDRL, bakaba bagabye iki gitero nyuma y’amasaha make perezida w’iki gihugu Joseph Kabila asoje urugendo rw’iminsi ine yagiriraga muri akagace.
Aka gace ka Kibirizi ni kamwe mu twakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu myaka 20 ishize, kakaba gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugi wa Goma mu birometero 85, ibihumbi by’abantu bikaba bimaze.
Umutwe wa FDRL ugizwe n’abakomoka mu Rwanda barimo abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ukaba unashinjwa guhohotera abatuarge b’abasivili baherereye mu duce ugenda wigarurira; na bamwe mu bayobozi bawo bashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’inzego zitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène @Bwiza.com


