Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Uganda, FUFA, ryatangaje ko ryageneye abakinnyi, abayobozi n’abafana b’amakipe yo muri kiriya gihugu inkunga y’umuceri wo kurya, mu rwego rwo kubafasha kubaho mu gihe cya guma mu rugo.
Ni nyuma y’uko icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje gushegesha isi cyanageze muri Uganda, kigakoma mu nkokora imibereho y’abaturage barimo n’abari batunzwe b’umupira w’amaguru.
FUFA ibinyujije ku rubuga rwayo, yavuze ko yageneye abakinnyi, abayobozi n’abafana toni 12 n’igice z’umuceri wo kurya.
Ni umuceri ugomba gusaranganywa abakinnyi 2000 bo muri shampiyona ya Uganda, abayobozi n’abafana bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus nk’uko Eng. Moses Magogo uyobora FUFA yabisobanuye.
Yagize ati” FUFA yitabye umuhamagaro wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, usanzwe ari umukunzi ukomeye w’umupira mu byiciro byose, itanga toni 12.5 z’umuceri muri Task Force y’igihugu ibinyujije mu biro bya Minisitiri w’intebe mu gikorwa cyo gutanga imfashanyo y’ibiribwa kigikomeje.”
“Iyi nkunga izasaranganywa abakinnyi n’umupira wamaguru barenga 2000 muri Uganda Premier League, FUFA Big League, FUFA Women Super League na FUFA Women Elite League mu gihugu hose batagishoboye kwinjiza nta mupira wamaguru bakinnye kubera iki gifungo.”
Uganda ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika kigeneye inkunga abakinnyi b’umupira w’amaguru mu rwego rwo kubafasha kubaho, nyuma ya Sierra Leone yahaye amakipe amafaranga yo kuyafasha kubaho.
Mu Rwanda ho inzego bireba ntabwo ziratera iyo ntambwe yo gufasha amakipe, n’ubwo hari amakipe menshi n’abakinnyi bakomeje gutaka inzara.



4 Responses
Uganda: Abakinnyi n’abafana bahawe umuceri wo kurya
where is ferwafa
Uganda: Abakinnyi n’abafana bahawe umuceri wo kurya
where is ferwafa
Uganda: Abakinnyi n’abafana bahawe umuceri wo kurya
iyi nkuru mwayihaye na ferwafa
Uganda: Abakinnyi n’abafana bahawe umuceri wo kurya
iyi nkuru mwayihaye na ferwafa