Twiteguye kuganira na NRM ariko ku kuva ku butegetsi kwayo — Dr Kiiza Besigye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gutangaza ko nta biganiro ashobora kugirana na perezida Museveni mu minsi ishize, ubu noneho Dr Kiiza Besigye yatangaje ko we n’ishyaka rye, FDC, biteguye kugirana ibiganiro n’ishyaka riri ku butegetsi ariko ku kuntu ryava ku butegetsi mu mahoro kuko ngo batigeze batsinda amatora yo mu 2016 ahubwo ari we wayatsinze.

“Ntabwo turwanya kuvugana na NRM ariko bishobora kuba gusa ku kuntu bazagenda. Nibitaba, bazagenda n’ubundi, ariko niba badashaka kubivugaho, ubwo gusohoka kwabo gushobora kubabaza” .

home01pix

Dr. Kiiza Besigye, wari umukandida w’ishyaka FDC mu matora aheruka ya perezida, avuga ko guverinoma iriho yambuye ubutegetsi abaturage ikoresheje inzego z’umutekano zigaruriye icyicaro cya FDC muri Najjanankumbi, bakamufungira Kasangati, bakanohereza ingabo n’abapolisi ku mihanda nyuma y’amatora ngo yatsinze (Besigye) ku majwi 52% kuri 44% ya Museveni.

Kuri iyi nshuro, ngo nubwo bibye amajwi bakagerageza no kubihisha biracyagaragara ko FDC ari yo yatsinze nk’uko Besigye akomeza avuga. Ngo Museveni ntiyatorewe kuyobora igihugu; “Aho nyuze hose baravuga ngo perezida w’abaturage araje” .

Dr-Besigye-with-Vastina-Katushabe-the-woman-MP-aspirant-for-rubanda-at-mulore-in-rubanda-disiert-c

Ibi byose nk’uko tubikesha Chimpreports, Dr Besigye yabibwiraga abaturage bari bateraniye mu gasantere k’ubucuruzi ka Bubaare mu Karere ka Rubanda kuri iki cyumweru gishize, ahamamazwaga umukandida uzahagararira abagore ba Rubanda mu nteko, mu nteko ishinga amategeko, Vastine Katushabe Mutatina no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere, ahamamazwa Joseph Ruhangariyo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dr Kiiza Besigye kandi yavuganye n’abaturage bari bateraniye ahitwa Murole na Humurwa, ndetse yitabira amasengesho kuri kiliziya gaturika ya Rubanda anajya ku itorero Kacerere Church of Uganda riri ahitwa Bufundi mu karere ka Rubanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *