Ibihe byiza Justin Bieber yagiranye n’umukunzi we ku birwa bya Hawaii byamwunguye ibitekerezo
Justin Bieber n’inshuti ye Sahara Ray bagaragaye ku birwa bya Hawaii bambaye ubusa,Bieber afata icyemezo cyo kuzahakodesha ibyumweru 2. Nyuma y’aho Justin Bieber atandukanye na Selena Gomez akagaragara yahuje urugwiro na Katy Perry, kuri ubu acuditse bikomeye n’umunyamideli Sahara Ray ukomoka muri Australia bagirana ibihe byiza ku birwa bya Hawaii bambaye ubusa. Nk’uko bigaragara ku […]
Icyo u Burundi bwitaga kurinda abanyagihugu inzara kibasigiye ubukene n’igihombo
Bamwe mu baturage bo mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Cibitoke bakora ubucuruzi bw’imbuto n’imboga babukoreraga mu Rwanda bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye zirimo kubora kw’imbuto kubera ibura ry’abakiriya, no kugurisha ku giciro kitagira icyo cyabamarira. Nisabwe Generose usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’inyanya, ibitunguru n’imboga zitandukanye akanabicuruza; yatangarije Theeasafrican ko ibicuruzwa byatangiye kumuboreraho nyuma y’icyemezo […]
Abafite ubumuga mu Rwanda bagiye koroherezwa mu kubona imirimo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alivera yabivuze Leta y’u Rwanda yiyemeje korohereza abafite ubumuga kubona imirimo, kugira ngo nabo bafashwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo. Ibi yabivuze mu nama yahuje abahagarariye abafite ubumuga bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kanama 2016.Yagize ati […]
Gatsibo: Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku nyamanswa ziva muri pariki zikabonera
Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo begereye Pariki y’Akagera bakomeje kuvuga ko barembejwe n’inyamanswa ziganjemo imvubu zibonera imyaka, mu gihe ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere buvuga ko buri gushaka uko bwakemura iki kibazo. Abaturage baturiye Pariki y’Akagera bavuga ko barembejwe n’inyamanswa zibonera imyaka ndetse zikanabatera ubwoba kuko zibasanga mu ngo zabo, bagasaba ababishinzwe […]
Olempike:Umukinnyi w’iteramakofe yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu
Umukinnyi ukomeye mu mukino w’iteramakofe muri Namibia yatawe muri yombi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwe mu bakozi bita ku bitabiriye imikino olempike irimo kubera muri Brasil mu mujyi wa Rio De Janeiro. Jonas Junias w’imyaka 22 y’amavuko waje ahagarariye igihugu cye cya Namibia, yafunzwe na Polisi yo muri Brasil nyuma yo gukekwaho ko yafashe ku […]
Abahanga batangaje impamvu amafi yo mu Kiyaga cya Tanganyika yagabanyutse
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko ifi zagabanyutse mu Kiyaga cya Tanganyika kimwe no mu biyaga bikomeye byabagamo amafi kwatewe n’ubwiyongere bw’ubushyuhe mu kinyejana gishize. Ikiyaga cya Tanganyika nicyo kiyaga kinini muri Afurika cyavagamo amafi zatungaga na benshi mu bihugu bigituriye, ariko biravugwa ko umubare w’amafi wagabanyutse cyane kandi abarobyi badasiba kwiyongera. Uku kwiyongera kw’abarobyi rero kukaba […]
Uganda: Umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura mu rukiko
Dr Kiiza Besigye yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu azaba yibereye mu Rukiko Rukuru rwa Makindye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho umukuru w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura yatumijwe ngo yisobanure ku byaha by’iyicarubozo no gukubita igipolisi ayoboye gishinjwa gukorera abayoboke be, ubwo yafungurwaga avuye muri gereza mu kwezi gushize. Besigye kandi yahamagariye Abagande […]
Dore inama wakurikiza ugacika burundu ku ngeso yo kuryamira
Kuryamira ni kimwe mu mizigo iremereye ibangamira iterambere rya Sosiyete by’umwihariko urugo runaka, bikaba bikunze guterwa n’ubunebwe . Hari inama uwokamwe n’iyo ngeso yakurikiza akisanga ari we utanga inama n’ibitekerezo by’uko yigobotoye iyo ngoyi maze akibona mu iterambere umusaruro ukiyongera. 1.Gukora imyitozo ngororamubiri Ushobora kuba ukunda kwirukanka, ukunda gusimbuka umugozi, ukunda kwigorora cyangwa se indi […]
Brian Deacon wakinnye Filimi ya Yesu ababazwa no kuba babitiranya
Brian Deacon umukinnyi ukomeye wa Filimi akomeje gufatwa na bamwe ko ari we Yesu Kristo intumwa y’Imana bihabanye n’ubuzima bwite bwa Deacon wagaragaye akina ubuzima Yesu yabayemo mu Isi. Brian Deacon, umukinnyi w’umuhanga mu by’amafilimi yavutse tariki 13 Gashyantare mu 1949, yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza yashakanye n’uwitwa Lura Lenska aho bamaranye imyaka isaga10 kuva […]
EXPO yongerewe umunsi mu rwego rwo kugerageza uko yazongererwa iminsi yamaraga
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruratangaza ko rwongereyeho umunsi umwe ku gihe Imurikagurisha rya 2016 ryari kuzamara, aho biteganyijwe ko rizasoza kuwa 11 Kanama 2016 aho kuba ku itariki 10 Kanama. Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ruzibiza Steven, yatangaje ko uyu munsi umwe wongereweho mu rwego rwo kugerageza ko imurikagurisha ryajya rimara iminsi irenze ibyumweru bibiri […]
Kenya: Ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo yabateye ibyuma Umushinwakazi ahasiga ubuzima
Ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo kuri Keekorok Lodge muri pariki yo mu gihugu cya Kenya yitwa Maasai Mara National Reserve, mu ijoro ryakeye yateye icyuma ba mukerarugendo b’Abashinwa umwe ahasiga ubuzima. Uyu muntu ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo na mukerarugendo w’Umushinwa wari uri kumwe n’umugore we, ngo babanje kujya impaka bapfa ameza yo kuriraho, aho uyu munyakenya […]
Burundi :Umunyamakuru washimutswe ashobora kuba yarishwe
Abanyamakuru bakorera ikinyamakuru” IWACU” bakomeje gutekereza ko mugenzi wabo Jean Bigirimana washimutswe ashobora kuba yarishwe n’ inzego z’ ubutasi za Leta y’ u Burundi(SNR). Uyu munyamakuru Jean Bigirimana ukorera Ikinyamakuru cyigenga yashimutswe taliki ya 22 Nyakanga 2016 , kuva icyo gihe cyose polisi yakomeje ivuga ko itegeze imuta muri yombi mu gihe hari abantu bemeza […]
Ubushinjacyaha ntiburamenya uko uwari umuyobozi wa RSSB yahanaguweho ibyaha
Kantengwa Angelique wahoze ari umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB) yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranweho, ubushinjacyaha bukavuga ko bugiye gusesengura uko yagizwe umwere. Kantengwa Angelique yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu muri Nzeri 2014, akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe […]
Isesengura: Ifungwa ry’ umupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi ikimenyetso cy’ iherezo y’ ingoma ya Perezida Nkurunziza
Kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 6 Kanama 2016, Leta y’ u Burundi irangajwe imbere na Pierre Nkurunziza yafashe icyemezo gikaze cyo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’ u Rwanda. Iki cyemezo kibuza imodoka zitwara ibicuruzwa mu Rwanda cyafashwe mu rwego rwo kurinda no kubuza Abarundi guhungira mu Rwanda ku bwinshi kuva aho […]
Iperereza: Guy Artiges yerekanye ko FPR/Inkontanyi idafite uruhare mu rupfu rwa Habyalimana
Binyuranyije n’ umucamanza Jean-Louis Bruguière na bagenzi be, umujandarume w’ Umubiligi Guy Artiges mu iperereza yakoze yahuye n’ abatangabuhamya batandukanye kandi benshi bari mu gisirikare no mu buyobozi bwo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bagiye bamutangariza ko mbere y’uko indege ya Perezida ihanurwa abasirikare n’abajandarume babwiraga abantu ko hashobora kuba ikintu gikomeye ndetse biteguye bikomeye. […]
Ubukwe bw’umunyamakuru Itangishatse na Nishimwe bwabaye indorerwamo ya bagenzi be- AMAFOTO
Umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru (Chief Editor) wa Bwiza.com , Itangishatse Theoneste, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yarushinganye n’umukunzi we Nishimwe Devotha bari bamaranye igihe kitari gito bakundana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Itangishatse Theoneste avuga ko ubu bukwe iri imwe mu ntambwe ateye mu buzima bwe atazibagirwa na gato .iyi ntambwe kandi ikaba yarabaye ikitegererezo ku bandi banyamakuru […]
EALA mu iperereza ku cyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ubuhahirane n’u Rwanda
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irateganya gutangiza iperereza ryigenga ku cyemezo guverinoma y’u Burundi iherutse gufata cyo guhagarika ubuhahirane n’u Rwanda. Ibizava muri iri perereza bikaba bizamenyesha iyi nteko n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango umwanzuro wafatwa kuri iki kibazo. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’umuyobozi wa EALA, Daniel Kidega, nyuma y’inama yagiranye […]
Twiteguye kuganira na NRM ariko ku kuva ku butegetsi kwayo — Dr Kiiza Besigye
Nyuma yo gutangaza ko nta biganiro ashobora kugirana na perezida Museveni mu minsi ishize, ubu noneho Dr Kiiza Besigye yatangaje ko we n’ishyaka rye, FDC, biteguye kugirana ibiganiro n’ishyaka riri ku butegetsi ariko ku kuntu ryava ku butegetsi mu mahoro kuko ngo batigeze batsinda amatora yo mu 2016 ahubwo ari we wayatsinze. “Ntabwo turwanya kuvugana […]
Gatsibo: Abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu barasabwa ubufatanye mu gukumira ibyaha
Ubu butumwa bwahawe abayobozi b’imisigiti y’abayisilamu bose hamwe uko ari 195 bo mu karere ka Gatsibo tariki ya 7 Kanama 2016 mu murenge wa Kiramuruzi, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo. Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye ubufatanye buri hagati y’akarere ndetse n’abayisilamu […]