Dore inama wakurikiza ugacika burundu ku ngeso yo kuryamira

Sangiza iyi nkuru

Kuryamira ni kimwe mu mizigo iremereye ibangamira iterambere rya Sosiyete by’umwihariko urugo runaka, bikaba bikunze guterwa n’ubunebwe .
images
Hari inama uwokamwe n’iyo ngeso yakurikiza akisanga ari we utanga inama n’ibitekerezo by’uko yigobotoye iyo ngoyi maze akibona mu iterambere umusaruro ukiyongera.
1.Gukora imyitozo ngororamubiri
Ushobora kuba ukunda kwirukanka, ukunda gusimbuka umugozi, ukunda kwigorora cyangwa se indi siporo iyo ariyo yose igufasha kumva uruhutse mu mubiri ariko bitari mu buryo bwo kwivuna. Fata iminota nka mirongo itatu ya mbere y’igihe usanzwe ubyukiraho ukore siporo ikoroheye cyangwa se wumva ubashije mu zo twavuze haruguru .
2.Kwirinda guhita uryama umaze gufata amafunguro
Abahanga mu by’ubumenyamuntu bemeza ko kumara gufata amafunguro ya nijoro ugahita uryama bituma igifu gikora akazi kagoranye cyane ku buryo kinanirwa bigatuma ushobora gusinzira nabi.
Ibyo bishobora kugutera kugira ubunebwe no kwiganyira kubyuka mu gitondo kugira ngo ubashe kugira ibyo utunganya.
Jya ufata igihe kingana nibura nk’isaha nyuma yo gufata ayo mafunguro ubone kujya mu buriri.
3.Tekereza impamvu itumye ugiye kubyuka
Abashakashatsi bemeza ko gutekereza cyangwa kwibutsa ubwonko kuri gahunda yo kubyuka mbere yuko uryama bishobora gutera ubwonko bwawe guteguza umubiri bukawoherereza imisemburo yabugenewe amasaha abiri mbere y’uko isaha yo kubyuka igera bikagufasha kubyuka bitakugoye kandi ku gihe.
4.Gira isaha idahinduka yo kubyukiraho
Kumenyereza umubiri isaha yo kubyukiraho bifasha ubwonko kumenyera no guhora buzi ko isaha iyi n’iyi bugomba kwitegura igikorwa iki cyangwa kiriya. Nufata ikiruhuko ntugatinde mu buriri kuko bituma ubwonko buta gahunda uba warabushyizeho bigatuma kongera kubugarura bikugora cyane.
5.Kutinginga ibitotsi mu gihe wabibuze
Niba uri mu buriri ukaba wabuze ibitotsi wihatiriza kuko na byo biri mu bishobora kunaniza umubiri, jya ubyuka ushake ikintu kikurangaza gato nko gusoma igitabo ukunda kureba filime ukunda cyangwa se ukumva indirimbo ukunda kurusha izindi kuko bishobora kugufasha kubona ibitotsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *