G1S24l0XAAEaPHb

Azerbaijan: Perezida Kagame yasuye ikigo gishinzwe serivisi za leta giteye imbere

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itarki 20 nzeri 2025, Perezida Kagame yakiriwe mu Ngoro ya Perezida ya Zugulba na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, aho bagiranye ibiganiro imbonankubone ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi, byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano atandukanye.

G1S2y4gXkAAzAeM

Perezida Kagame yasuye ikigo cya Leta gishinzwe serivisi za Leta no guhanga udushya mu mibereho (ASAN). Iki kigo gicunga “service centers” 28 mu gihugu hose kikamenya ko serivisi zitangwa na Leta ya Azerbaijan n’ibigo byigenga zitangwa neza, zinoze kandi zigahurizwa hamwe.

G1S27SWXkAA Plt

Muri uru urwo rwego, Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) na ASAN byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ishyirwaho ry’uburyo buteye imbere bw’itangwa rya serivisi za leta.

G1S22VIXoAAESsh

Mu gitondocyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yabanje gusura kandi ashyira indabyo ku mva y’intwari zaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu zirimo uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Azerbaijan, Heydar Aliyev na Zarifa Aliyeva.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *