Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, yanze icyifuzo cya Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wari wari ufite umugambi wo gucyura Abagande n’abandi Banyafurika baheze mu Bushinwa.
Ku wa 15 Mata Bobi Wine yari yandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr. Ruhakana Rugunda, amubwira ko ku bufatanye n’umucuruzi w’Umunyamerika Neil Nelson bashaka kuvana mu Bushinwa abantu 285, barimo Abagande n’abandi birabura b’Abanyafurika.
Bobi Wine yavuze kandi ko bamaze gutegura indege yo gutwara abo bantu, anatanga icyizere cy’uko azabitaho ubwo bazaba bashyizwe mu kato nyuma yo kugaruka muri Uganda. Icyo yasabaga Leta ni ukwemerera abo bantu kugaruka mu gihugu.
Mu gusubiza Kyagulanyi, Leta ya Uganda yamubwiye ko ibirenana b’ububanyi n’amahanga agomba kubirekera Perezida Yoweri Museveni, ngo kuko ari we bireba wenyine. Ni ibyatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem, mu kiganiro na URN.
Minisitiri Okello yagize ati: “Niba hari Umugande upfiriye mu mahanga, ni inshingano za Perezida wa Uganda. Afite (Bobi Wine) ubushobozi bwo kwita kuri ibyo byose. Si byo? Iki ni ikibazo cy’ububanyi n’amahanga utapfa gukanguka ngo ugire icyo ugikoraho.”
Oryem yabajije niba Bobi Wine azanacyura abandi Bagande baheze mu bindi bihugu, anashidikanya ku bushobozi bwe bwo kwita ku bo ashaka gucyura.
Umuvugizi w’ishyaka rya ‘People Power’ ka Bobi Wine, Joel Senyonyi, yari yatangaje ko Perezida waryo, Bobi Wine n’abafatanyabikorwa be biteguye kwita ku bantu bazaba bacyuye, bakabaha ibya ngombwa nkenerwa byose birimo n’ibyo kurya.
Amakuru avuga Abanyafurika batuye i Guanzou mu Bushinwa bakomeje guhohotererwa, ari yo mpamvu Bobi Wine yari yagize igitekerezo cyo gufasha bene wabo gutaha.


