Guverinoma ya Lesotho yemeye ko Thomas Thabane wari Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ahita yegura ku mirimo ye, nyuma y’igitutu yari ariho ashinjwa kwica uwahoze ari umugore we.
Ubwo bwumvikane bwagezweho ku bufatanye na Afurika y’epfo yari umuhuza muri ibyo biganiro. Minisitiri Thabane yahawe isezerano ry’uko azeguzwa mu cyubahiro nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Cyakora cyo n’ubwo amakuru avuga ko Thabane yemeye kwegura, ntiharamenyekana niba yemera guhita yegura nk’uko amasezerano abiteganya.
Itangazo ryashyizweho umukono Jeff Radebe wari uhagarariye Afurika y’Epfo na Minisitiri w’intebe wungirije wa Lesotho, Monyane Moleleki, rivuga ko “Guverinoma ihuriweho n’ubwami bwa Lesotho yiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’izabukuru ry’icyubahiro, ryiza kandi ritekanye bigenewe Nyakubahwa Minisitiri w’intebe.”
Nyuma Radebe yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo Thabane yari yemeye kuva ku butegetsi muri Nyakanga, ingengabihe iteganyijwe muri ariya masezerano igena ko ahita yegura.
Umuvugizi wa Thabane, Relebohile Moyeye, we yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko adashobora kwemeza niba Minisitiri w’intebe yemeranya n’ibiri mu itangazo byose, avuga ko amenya akamuri ku mutima kuri uyu wa kabiri.
Minisitiri Thabane amaze igihe ku gitutu cy’abamusaba kwegura, bamushinja kwica Thabane Lipolelo wahoze ari umugore we, wishwe bikababaza cyane abenshi mu batuye Lesotho.
Lipolelo yarashwe ku wa 14 Kamena 2017, nyuma yo kugirana ibibazo n’umugabo we bishingiye ku kutumvikana ku bijyanye n’ubutane bwabo. Nyuma y’amezi abiri Thabane yahise arongora undi mugore witwa Maesaiah bari kumwe ubu.
Uyu mugore na we yahamijwe n’urukiko kugira uruhare mu iyicwa rya mukeba we, gusa aza kurekurwa muri Gashyantare uyu mwaka atanze ingwate.
Minisitiri w’intebe wa Lesotho yaherukaga gusuka abasirikare ku mihanda mu cyumweru gishize ngo bagarure amahoro mu gihugu, nyuma y’uko hari abo ashinje kubangamira Demokarasi nyamara bafite mu nshingano zabo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko.


