Gakumba Patrick ukurikirana inyungu za rutahizamu Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko uyu rutahizamu yifuzwa n’ikipe ya Levante yo mu kiciro cya mbere muri Espagne.
Gakumba Abanyarwanda bazi nka Super Manager, yavuze ko Levante yabengutse Kagere ubwo yakinaga umukino wa gicuti wahuje Simba SC na Sevilla FC yo muri Espagne. Uwo mukino wabereye i Dar Es Salaam ku wa 22 Gicurasi 2019, urangira Sevilla itsinze Simba SC ya Kagere ibitego 5-4. Rutahizamu Meddie Kagere yari yatsinze igitego cya kabiri cya Simba ku munota wa 14 w’umukino. Gakumba avuga ko ikipe ya Levante FC ikomeje kwirukanka kuri Kagere kubera uduhigo uyu mugabo ukinira Amavubi yagiye akora muri shampiyona ya Kenya n’iya Tanzania akinamo ubu ngubu. Mu kiganiro Bwiza yagiranye na Manager wa Meddie Kagere, yayihamirije ko ibiganiro ku mpande zombi byamaze gutangira agira ati ” Amakuru ni impamo ariko ntabwo biracamo. Ibiganiro byarabaye, n’ubu turimo turaganira na Levante ngo turebe ko bagura umwaka w’amasezerano Kagere asigaranye muri Simba.” Abajijwe niba ibiganiro bari kugirana na Levante bitanga icyizere, Gakumba yavuze ko ari impamo, gusa agaragaza imbogamizi z’uko iriya kipe yifuza gusinyisha Kagere amezi atandatu kandi bo bifuza imyaka ibiri. Yagize ati” Mu by’ukuri ibiganiro biratanga icyizere, gusa nuko bo bifuza ko yabanza kubakinira amezi atandatu, njye nashakaga ko bamusinyisha imyaka ibiri ni yo tutari kumvikanaho.” Gakumba asanga kuba Levante yifuza ko Kagere abanza kuyikinira amezi atandatu ikazabona kumuha amasezerano y’igihe kirekire nyuma byaba ari gusubiza umupira we inyuma. Meddie Kagere w’imyaka 33 y’amavuko, yerekeje muri Simba SC mu mpeshyi ya 2018 akubutse muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya. Mu myaka ibiri amaze akinira iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji, amaze kuyitsindira ibitego birenga 50 mu marushanwa atandukanye yayikiniye.


