Umuhanzi w’Umunyanijeriya Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko Amaka Obasi, nyir’ikigo Arden Lifestyle Company, yamushinje kumusebya no kumwambura amafaranga yari yishyuye mu mushinga wo gusana no gushushanya inzu.
Nk’uko byatangajwe na Sahara Reporters, aba bombi bari basinye amasezerano ku itariki ya 4 Mata 2025, agamije gukora imirimo yo gushushanya no gusana. Ariko nyuma gato, Rema ngo yaje kongeraho ibindi bikorwa bitari mu masezerano ya mbere, harimo no kubaka studio azajya akoreramo umuziki we.
Obasi avuga ko yubahirije ibyo yasabwe byose, harimo no kubaka ikigega cy’amazi ku busabe bwa Rema. Ariko ngo n’ubwo byakozwe, Rema ntiyigeze yishyura amafaranga, ahubwo ashaka kwerekana ko ariwe wahenzwe.
Ku wa 30 Kanama 2025, Obasi yahamagajwe mu kiganiro cyagombaga kuba icy’ubwumvikane, ariko ahageze atungurwa no gufatwa n’abapolisi ba Force Criminal Investigation Department (FCID) i Lagos. Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko abapolisi basabye Obasi amafaranga menshi kugira ngo arekurwe, bakabanza kumusaba miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, ariko nyuma bemera miliyoni 1.1.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Valerian Nwadike, yatangaje ko iki ari ikibazo cy’amasezerano)gisanzwe, atari icyaha cya ruswa cyangwa uburiganya, bityo gikwiye gukemurwa mu nzira za gisivile cyangwa binyuze mu masezerano y’ubuhuza, aho gushyirwa mu nzira z’ibyaha.
Mu itangazo rye, Me Nwadike yagize ati:;“Ibyo birego ni ibinyoma kandi biteye isoni. Gufata no gufunga umukiriya wacu ni uguhonyora uburenganzira bwe bw’ibanze nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Nijeriya. Ntibikwiye ko amategeko akoreshwa mu buryo bwo gukuraho amadeni cyangwa guhana mu masezerano.”
Obasi we avuga ko azakoresha inzira zose z’amategeko kugira ngo uburenganzira bwe n’izina rye nk’umukozi w’umwuga bimurindwe.


