Umusore witwa Ntimugura Paul w’imyaka 31 y’amavuko usanzwe yiga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda na mugenzi we Nkunzingabo Jean Claude w’imyaka 23 uba iwabo , bombi bo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Izabayo Jotham w’imyaka 28, bikaza kumuviramo urupfu bamuziza kubiba nijoro abasanze mu nzu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibogora Uwihoreye Providence, yabwiye Bwiza.com ko uyu Izabayo Jotham wo mu mudugudu wa Nyenyeri muri aka kagari, wabaga mu kagari ka Mubumbano, mu murenge wa Kagano muri aka karere aho yari yarinjiye umugore akaba ngo yari anasanganywe ingeso y’ubujura, yaje mu kagari ka Kibogora kwiba, aho yabanje kwinjira mu rugo rw’umuturage wo mu mudugudu wa Bizenga ahiba inkoko 3 akomereza no mu mudugudu wa Rwakagaju yaje gukubitirwa bikamuviramo urupfu.
Yagize ati’’ Izabayo Jotham wagendanaga imfunguzo nyinshi afunguza amazu agiye kwibamo na ferabeto ( Fer à beton), mu ma saa kumi z’urukerera rwo ku cyumweru tariki ya 19 Mata, amaze kwiba inkoko mu mudugudu wa Bizenga anazifite mu mufuka, yinjiye mu rugo rw’umukecuru witwa Gasamunyiga Pauline w’imyaka 82, yibwira ko aba wenyine na ho abo basore Ntimugura Paul na Nkunzingabo Jean Claude basanzwe bamufasha ku bimutunga kuko umugabo we yavukanaga na se ubabyara, bari baharaye.’’
Yarakomeje ati ’’ Yakinguje za mfunguzo ze urugi ageze mu nzu afata Mudasobwa yari ihari ayishyira muri wa mufuka urimo inkoko, agiye gufata televiziyo n’ibindi byari muri Salo ( Salon) baba babyutse, baramufata baramukubita baramukomeretsa, baramureka aragenda ageze ku muhanda hafi aho gukomeza biranga araharyama, mugitondo abaturage bahamagaza iwabo baza kuhamukura bamugejeje mu rugo bitegura kumujyana mu bitaro bya Kibogora ahita ashiriramo umwuka aho, abo bamukubise baza gufatwa batabwa muri yombi.’’
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, CP Jean Bosco Kabera yemereye Bwiza.com aya makuru, aho yagize ati ’’ Ni byo bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo kugira ngo iperereza rikorwe ariko nk’uko dusanzwe tubivuga kwihanira si byiza. Iyo ufashe umujura cyangwa undi mugizi wa nabi ukwiye kumushyikiriza inzego zibishinzwe kugira ngo zimukurikirane, tukabwira abaturage ko kwihanira no kuba bakubita umuntu bakamukomeretsa bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima bihanirwa n’amategeko.’’
Kubyerekeranye n’abavuga ko iyo bagejeje umujura kuri polisi ahita arekurwa akaba ari yo mpamvu bamwe bahitamo kwihanira, yagize ati’’ Twumva abantu benshi bavuga ngo uyu muntu arafatwa buri gihe akarekurwa, si byo. Bakwiye kwizera inzego zabo, bakaduha amakuru tukarwana n’ikibazo cy’abantu b’abanyabyaha cyangwa bitwara nabi ariko bamenye ko kizira kikaziririzwa kwihanira cyangwa gukubita ukekwaho icyaha cyangwa amakosa,ahubwo utanga amakuru cyangwa bamufata bakaburizamo icyo cyaha bagahamagara polisi ikamutwara.’’
Hari hashize igihe gito nk’ibi bibaye mu karere ka Rubavu, ahafashwe uwakekwagaho ubujura bakamukubita akaza kwicwa n’izo nkoni, ababikoze bose bakaba baratawe muri yombi, CP Kabera akavugako n’abitwaza ibihe byo kuguma mu rugo bo bakahava bakajya kwiba iby’abandi, cyangwa guhungabanya umutekano bamwe bagashaka no kurwanya polisi bazajya babihanirwa.


