Myugariro Habimana Hussein Rayon Sports bita Eto’o na mugenzi we Mboga Ally ukinira Kiyovu Sports berekanwe na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2020 mu bantu basaga 40 baheruka kwica amabwiriza ya guma mu rugo.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bakinnyi yamenyekanye ku munsi w’ejo, nyuma y’uko Polisi y’igihugu ibasanze banywa inzoga ndetse banacuranga imiziki ku buryo basakurizaga abaturanye na bo i Nyamirambo.
Polisi y’u Rwanda ubwo yerekanaga abishe amabwiriza ya guma mu rugo, Habimana Hussein na Mbogo Ally bari mu bantu 42 beretswe itangazamakuru, mu gikorwa cyabereye kuri Station ya Polisi ya Remera.
Kimwe na Mbogo na Eto’o, aberetswe itangazamakuru bose bafatiwe mu byaha byiganjemo ibyo kunywa inzoga no gucuruza utubari.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco, yavuze ko abafashwe bose bafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru, ashimangira ko Polisi itazihanganira ku barenga ku mabwiriza yashyizweho bagamije gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
CP Kabera yavuze ko kubereka itangazamakuru ari ukugira ngo buri wese ababone, ndetse binabere isomo uwo ari we wese wumva atekereza kwica amabwiriza yashyizweho mu gukumira Coronavirus.


