Uwakumva umuntu avuze ko abantu bari bakomeye mu gihugu kuri ubu basubiye ku isuka cyangwa mu matungo bagira ngo ashize isoni kubera ko ari imvugo wakwita nyandagazi isobanura ko umuntu wagiraga ibindi akora byakwitwa ko bikomeye byiyubashye, byagaragariraga amaso ya benshi ko ari abakire bo mu rwego rwo hejuru.
Iyo umukire yahombaga, abantu baramuneguraga bamuvugaho byinshi nk’ibyo mvuze hejuru ko yasubiye ku isuka, yabaye umushumba n’ibindi n’ibindi nyirubwite yumvise byamukomeretsa umutima. Ibi ariko birashoboka ko byaba bifite inkomoko mu muco cyangwa amateka yaranze igihugu.
Igice kitari gito cy’abaturage mu Rwanda usanga ari abahinzi borozi bahora mu buzima bw’icyaro urebye wabona busuzuguritse cyangwa se bugayitse. Umuturage utagira akazi (kandi ahinga yorora) ageze mu biro by’umuyobozi runaka, iyo amubajije icyo akora agasubiza ko ntacyo, maze mu gitabo akandikamo ko ari umuhinzi, umworozi we ntibakunde kumuvuga. Iyi myumvire usanga itangaje cyane kuko n’ubwo bimeze bityo ibyo bikorwa ni byo bitunga Abanyarwanda twese.
Mbese kugira ngo byumvikane neza, wavuga ko icyaro (abaturage) gitunze imijyi (abakire). Ibiribwa byose biva mu buhinzi mu cyaro muri iyo myumvire nakwita ko yisuzugura mu gihe amata n’inyama nabyo ari yo bituruka na none muri iyo myumvire. Wareba akenshi ugasanga abanyamujyi cyangwa abakire bafata abanyacyaro nk’abanyacyaro nyine, ikintu cyakumvikana nk’igitutsi.
Umukire iyo agiye gufata amafunguro yaba aya mu gitondo, yaba aya kumanywa yaba ndetse aya nimugoroba, ku meza ye haba huzuye ibyo binyacyaro (ibiribwa n’ibinyobwa). Hagati aho ukaba wakwibaza uwaba atunze undi kurusha uwundi. Ese umunyamujyi aho ntiyaba agizwe n’uwo munyacyaro? Umunyacyaro aramutse yigaragambije ntajyane ibiribwa, inyama n’amata byo soko y’ubuzima bw’umunyamujyi ntibwahagarara? Amafaranga y’umukire ni meza ariko biramutse bihindutse muri ubwo buryo, ntiyayafata ngo ayarye cyangwa ngo ayanywe.
Ibi mbivuze kugira ngo nerekane akamaro n’agaciro k’umuhinzi mworozi. Ibi mvuze kandi ntawe ubiyobewe usibye kwigiza nkana naho ubundi abanyacyaro bafatiye runini abanyamujyi. Muri kino gihe abantu baheze mu ngo kubera icyorezo ni bwo byakumvikana neza aho ibintu byose byahagaritswe usibye amasoko n’amaguriro y’ibiribwa. Nta modoka cyangwa indege byemerewe kugenda usibye izitwaye ibiribwa.
Abaturage bajya guhinga, gusarura barabyemerewe. Abajya kuragira, gukama no kugurisha amatungo barabyemerewe. Ariko ibindi bice by’ubuzima bw’igihugu byarahagaze mu mirimo ya leta no mu bikorera, usibye iyo yonyine ikomeye nahereyeho.
Ha mbere aha muri za 1990 mu burasirazuba bwa Congo muri Kivu higeze kuba ikimeze nk’imyigaragambyo hagati y’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda n’abandi Bakongomani batakivuga. Icyo gihe hari umwuka mubi hagati y’amoko yashoboraga guteza intambara. Bwarakeye abavuga Ikinyarwanda (abahinzi- borozi) bahagarika kugemura ibiribwa, amatungo n’ibiyakomokaho nuko ubuzima burahagarara.
Bivuze ngo ibyo bikorwa bifatiye runini igihugu muri rusange kuko bititaweho igihugu cyajya mu kaga. Hibutswe ko ubukungu bw’igihugu cyacu burya bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi, ibintu bitwara akayabo mu ngengo y’imari y’igihugu cyacu.
Dr Edourd Ngirente, mu nshingano afite harimo kuzamura uru rwego kugira ngo igihugu kibashe gutera imbere. Nk’inzobere mu by’ubukungu bw’ubuhinzi, atezweho byinshi ngo ubuzima bw’abaturage buhinduke mu buryo bwiza. Ni nka wa wundi wigeze kuvuga agereranya ngo ubuhinzi ni nk’umukenyero naho ubworozi ni nk’umwitero, ibintu koko bijyana bimeze nk’impanga.
Umusomyi ashobora kwibaza igituma mvuze ibi byose, ibintu bisa n’ibitajyanye n’umutwe w’inkuru. Oya, sinatandukiriye kuko naragenzuye nsanga burya abantu barahinduye imyumvire batangira kugarukira umwuga w’ubuhinzi- bworozi, kubyitwa bikaba bisigaye ari ishema aho kubifata nko kubura umukoro.
Mu bice bitandukanye ahantu hera, ubona guhinga no korora ntako bisa. Ibintu byiyubashye aho usanga umuturage wese ufite inzu nziza, ufite imodoka abikomora ku buhinzi- bworozi. Uwo muturage ni we uhorana ifaranga arikirigita uko yishakiye iyo ari mu cyaro n’iyo ageze mu mujyi. Ni we ubasha kwicarana n’abandi akiyicira akanyota adasize na bagenzi be. Ni umuturage utiyicira isazi mu ijisho, ahorana itoto, ibondo, ibigango n’igituza bishyitse. Ni we utasangana ubworo cyangwa abana bagwingiye. Ni gake ajya mu bitaro arwaje indwara zikomoka ku mirire mibi.
Abari abayobozi twamenye mu bihe byashize bamamaye cyane muri politiki ubu bakaba batacyumvikana, ni bo nifuje kugarukaho ko bamwe cyangwa benshi batatanzwe muri iyo myumvire. Atari uko basubiye ku isuka cyangwa kuragira nk’uko byumvikanaga kera ariko bakaba ari abahinzi- borozi ba “kijyambere”. Dufite bene abo bagemura indabo mu mahanga, abagemura ibikomoka ku matungo.
Ni yo mpamvu iyo wicaye ku mihanda isohoka muri Kigali yerekeza mu ntara ubabona mu mamodoka nka “pick-up” bambaye ibigofero binini nk’iby’abatwara amafarashi, imyenda yabugenewe, n’inkweto za ‘bottes’ nka zimwe Inkotanyi zambaraga ku rugamba. Uko bukeye n’uko bwije ibyari politiki iyi tumenyereye bikaba byarahindutse politiki y’ubuhinzi bworozi.
Ni mu gihe kandi kuko abenshi bakuze bashaje bakaba bagomba kwibera muri ubwo buzima butuje kandi buruhura ubwonko. Umwe muri bo wigeze guhagararira u Rwanda mu mahanga, yahise agura isambu nini iyo mu cyaro, atangira guhingamo insina z’intoki zitandukanye, budakeye kabiri atangira kugemurira umusaruro we mu mahanga, ibintu byamuhaga amafaranga arenze ayo yahembwaga akiri umudipolomati.
Ni yo mpamvu abari abayobozi baciye ubwenge bwo gushaka ukundi kuntu babaho batishingikirije udufaranga bahabwa bazigamye kuko natwo tugera aho tugashira. Gucuruza nabyo, n’ubwo bishoboka, bikaba ari ibintu bitapfa kubahira kuko batabimenyereye.
Abibaza aho bamwe mu banyacyubahiro bacu bazimiriye, aho ni ho bibera, bahugiye mu byatuma basindagira bagasunika iminsi, mu mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro, imirimo ibatunze natwe idutunze, n’abandi benshi bakwiriye kwigana ariko ntibikorwe mu buryo gakondo nk’uko bimenyerewe ahubwo bigakorwa kijyambere maze bigafasha mu izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye.

20 Responses
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Rwose title ntaho ihuriye na content
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Rwose title ntaho ihuriye na content
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Ese nkubu aha inkuru irimo niyihe, musigaye mupfa kwandika kugirango guma murugo irangire? Wari gushyiramo amazina yabamwe ukavuga nibyo basigaye bakora, naho ubundi iyi ntankuru irimo

Ntankuru irimo
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Ntankuru irimo
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Iyi ni inkuru wagirango Ni ibarishije umunwa ntiyanditse. Ayayayay
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Iyi ni inkuru wagirango Ni ibarishije umunwa ntiyanditse. Ayayayay
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Inkuru ntacyo itwaye ariko rwose ntaho ihuriye n’umutwe wayo. Ikindi ko umutwe uvuga ko basubiye ku isuka no mumutungo bikarangira uvuga ko kariya kazi gahemba neza kurenza politike bahozemo ubwo ntiwivuguruza??
Ese ko ntazina na rimwe wagaragaje bivuga ko bose iyo bavuye muri politike bajya mu buhinzi??
Ni byiza ariko muracyafite urugendo ibyo kwiga biracyari byinshi bityo abasomyi tukarusaho kubizera.

iyinkuru ntiwayitekerejeho ujyzkuyandika
ubutaha uzikosore
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
iyinkuru ntiwayitekerejeho ujyzkuyandika
ubutaha uzikosore
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Muradutuburiye rwose. Mwikosore.
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Muradutuburiye rwose. Mwikosore.
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Muradutuburiye rwose, mwikosore.
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Muradutuburiye rwose, mwikosore.
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Iyi ntankuru irimo rwose,ubu se mutubwiye iki?
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Iyi ntankuru irimo rwose,ubu se mutubwiye iki?
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Ubundi Samuel yajyaga yandika inkuru zirimo ubwenge ariko iyi ni ukuyireba uburebure gusa. Nta kintu kirimo
Abayobozi bacyuye igihe ‘basubiye ku isuka no mu matungo’
Ubundi Samuel yajyaga yandika inkuru zirimo ubwenge ariko iyi ni ukuyireba uburebure gusa. Nta kintu kirimo