25/4/ 1994: Abafaransa muri LONI barwanyije ko ibyaberaga mu Rwanda byakwitwa jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 25 Mata mu 1994, Leta yariho icyo gihe, yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 25 Mata mu 1994.

Leta y’abicanyi yakomeje gushyigikirwa n’Abafaransa mu Kanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi, barwanya ko ijambo “genocide” ryakoreshwa

Kuva tariki 7/4/1994 jenoside itangiye, abategetsi b’Ubufaransa bari bahangayikishijwe n’uko “ FPR yatsinda intambara ”. Ntibigeze bashaka kumva ko Abatutsi bicwaga na Leta yateguye kubarimbura, kandi amakuru yose bari bayafite. Niyo mpamvu, kugirango barwanye uwo bitaga “ umwanzi ” wabo FPR, Ubufaransa bwashyize ingufumu kuburizamo icyemezo cyose cyafatwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ku bijyanye na Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ibyo byagaragaye cyane tariki ya 21/4/1994 ubwo higwaga umwanzuro 921 warebaga ubwicanyi bwakorwaga mu Rwanda. Ambasaderi w’Ubufaransa mu Kanama k’Amahoro yakoze ibishoboka byose kugira ngo ubwo bwicanyi bwekwitwa Jenoside.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi kakurikiye inama kagiriwe na ambasaderi w’Ubufaransa, umwanzuro uza uvuga ibintu bidafshe ko ako kanama “kababajwe n’imvururu” hamwe “n’ubwicanyi budafite umumaro” byaberaga mu Rwanda.

Ntihigeze hagaragazwa uwakoraga ubwo bwicanyi, cyangwa se ngo ubwicanyi bwakorwaga buhabwe inyito ikwiye ya jenoside kandi umuryango w’abibumbye wari ufite ibimenyetso byose bya ngombwa.

SRC: CNLG

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *