Umunyamakuru watutse Tshisekedi yakuruye umwuka mubi hagati ya Israël na RDC

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho umunyamakuru wigenga wo muri Israël atukiye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi akamwitira umwesikoro kuri televiziyo ndetse akibasira abandi bayobozi muri Afurika, ubutegetsi bw’iki gihugu kiri mu burengerazuba bw’uyu mugabane kuri uyu wa 26 Mata 2020 bwanditse busaba ko yasaba imbabazi.

Tariki ya 23 Mata 2020 kuri televiziyo yo muri Israël ya i24, umunyamakuru Jean Charles Banoun yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’Umufaransa, Christian Malard wigenga ukorera ukorera i Paris mu Bufaransa.

Malard yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kizaha abanyagitugu bo muri Afurika n’ahandi urwaho rwo gukomeza gushyiraho ingamba zo kugitwaza, nk’urugero ati : « Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyangwa ingirwa iyimakaza demukarasi, iyobowe ubu n’umwesikoro ndetse n’umunyagitugu witwa Tshisekedi. »

Minisitiri Marie Ntumba Nzeza avuga ko uku ari uguharabika Tshisekedi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nzeza yavuze ko amagambo ya Malard agamije guharabika Perezida Tshisekedi kuko nta shingiro afite. Yifashishije ibyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yagiye afata kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019 nko gufungura imfungwa za politiki, kurwanya ruswa, guharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, kuzamura ubushobozi bw’urwego rw’ubutabera n’ibindi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israël itegeke i24 na Malard basabe imbabazi RDC

Muri iyi nyandiko ya Minisitiri Nzeza yagarutse ku mubano mwiza ibi bihugu byombi bisanzwe bifitanye, maze asaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israël gutegeka televiziyo ya i24 na Christian Malard gusaba imbabazi abaturage ba RDC, kugira ngo bitazana agatotsi muri uyu mubano.

Uyu munyamakuru nadasaba imbabazi hazakurikiraho iki ?

Christian Malard asanzwe ari umunyamakuru w’umusesenguzi. Arigenga n’ubwo akunze kugaragara kuri i24 mu Bufaransa; ntabwo aba no muri Israël. Azategekwa ate gusaba imbabazi? Nabisabwa se azabyemera? Mu gihe azaba atabyemeye hazakurikiraho iki? Ni ugutegeka cyangwa gusaba i24 igasaba imbabazi ubwayo.

I24 gusa yo yasaba imbabazi nka televiziyo yaciyeho ubutumwa bwa Malard ariko na none irigenga ku buryo leta iramutse iyitegetse gusaba imbabazi ubuyobozi bwayo butabishaka cyangwa se hatabaye ubwumvikane, yaba ivogereye ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ikindi kandi, by’unwihariko ku mugabane w’Afurika si ubwa mbere abanyamakuru, abasesenguzi n’abanyapolitiki mu bihugu bikomeye bavuze nabi abayobozi b’ibihugu bitandukanye, ariko bikabura gikurikirana. Ibi byagiye bigaragara nk’agasuzuguro bafitiye Afurika, ndetse uko bavuga uyu mugabane kose, ntacyo baba.

Kuba i24 na Malard basaba imbabazi ni ikimenyetso cyiza cy’umubano mwiza RDC ifitanye na Israël ndetse bikagaragaza n’agaciro Afurika ihabwa muri iki gihe, bitandukanye n’uko bimaze igihe bizwi. Ariko na none ibibazo ni bibiri; nibadasaba imbabazi harakurikiraho iki? Umubano urazamba cyangwa urakomeza?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *