Mu mateka y’Ubuyapani, Sanae Takaichi w’imyaka 64 yemejwe kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Umwami Naruhito ku wa kabiri.
Takaichi, uyobora Ishyaka ry’Abademokarate ba Liberal (LDP), yabonye intsinzi mu matora yabaye mu nteko ishingamategeko, aho yegukanye ijambo rikomeye mu cyiciro cya mbere cy’amatora mu Nteko y’Abadepite.
Takaichi yasezeranye gushyiraho guverinoma ifite abagore benshi, guteza imbere ubukungu no gufasha Ubuyapani kugira uruhare mu kurengera ahazaza h’abaturage.
Uyu mugore kandi yagaragaje kandi ko azakora ku bibazo by’ubuzima bw’abagore, harimo n’ingaruka bahura nazo biturutse ku gucura.


