Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Ku itariki nk’iyo mu 1957 ni bwo ababyeyi ba Perezida Paul Kagame (DĂ©ogratias Rutagambwa na Asteria Bisinda Rutagambwa) bamwibarutse, ibivuze ko yari yujuje imyaka 68 abonye izuba.
Abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda n’abaturanyi bafashe umwanya bifuriza Umukuru w’Igihugu Isabukuru Nziza y’Amavuko, abenshi bakaba babikoze bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye abantu bose bafashe umwanya wo kumugenera buriya butumwa.
Yagize ati: “Ku nshuti nyinshi, abayobozi n’abandi benshi banyifurije isabukuru nziza ntabashije kubamenya ku giti cyanjye. Ndagira ngo mbashimire cyane ku bw’ubutumwa bwanyu bunyifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Imana ibahe umugisha.”


