Ubusanzwe bizwi ko icyorezo ya Covid-19 nta muti ndetse nurukingo igira. Ubushakashatsi bwarakozwe, ubundi buracyakorwa ndetse namagerageza yimiti nuruvangitiranye rwayo yarabaye ndetse bihanzwe amaso kugira ngo barebe icyavamo cyabakiza cyangwa kikabarindira ubuzima. Gusa byakunze kuvugwa ko urukingo cyangwa ubwirinzi bwambere ari umuntu ku giti cye bikwiye guturukaho igihe yubahirije amabwiriza uhabwa ninzego zibishinzwe.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) utangaza ko hataraboneka umuti cyangwa urukingo, ahubwo ugatanga inama zuko abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduzanya. Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo Kwirinda biruta kwivuza, byasanishwa nibi bihe bikomeye bya Covid-19 bikerekana ko umuturage ukurikije amabwiriza yo gukumira iki cyorezo yatanzwe na WHO ndetse na leta yu Rwanda guhera tariki ya 14 Werurwe 2020, adashobora kurwara. Ntacyo yaba yivuza mu gihe atarwaye, ndetse nta nibyo yatakaza, umuryango we ntiwahangayika, habe no kujyanwa mu kato.
Mu 2011, WHO yashyize hanze inyandiko ivuga ku ndwara zitandura zibasiye igihugu cya Romania nkumutima, igifu, izubuhumekero na kanseri, ifite umutwe wo Kwirinda biruta kwivuza. Dr. Irinel Popescu na Dan Gaita bagaragaje ko impamvu nyamukuru y’izi ndwara n’ingaruka zazo ari ukutamenya no kudakurikiza amabwiriza yo kwirinda. Bavuze ku banywa itabi, abarya indyo ituzuye bisanga barwaye izi ndwara, hakaba ubwo batakaje n’ubuzima bwabo.
Impamvu ukwiriye kumenya ko ufite umuti n’urukingo
Kuva Covid-19 yagaragara mu Rwanda, amabwiriza yo kwirinda yaratanzwe ariko mu bice bitandukanye byigihugu hagiye hagaragara kuyakerensa, abaturage bateraniye mu nsengero barafatwa, abafatiwe mu tubari, abakina urusimbi mu matsinda nibindi byabashyira mu kaga ko kwanduzanya iki cyorezo mu gihe umwe cyangwa abarenga bagifite.
Ibi byose ni amakosa ndetse Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera na Minisitiri wUbutabera Johnston Busingye batangaje ko iyi myitwarire ari ukwigomeka ku buyobozi, kandi ko ari icyaha gihanwa namategeko.
Ubutumwa bwaba bayobozi bugamije kugira ngo abaturage bubahirize aya mabwiriza ariko byumwihariko barinde ubuzima bwabo, ubwimiryango yabo, abaturanyi, inshuti ndetse numuryango mugari nyarwanda. Nta kabuza mu gihe umuturage azaba ayakurikije yose uko yakabaye, ntabwo azarwara Covid-19 ndetse azaba arinze abandi kwandura. Aha kandi umuntu yavuga ko nta mpamvu yo kugirango habeho guhanwa namategeko mu gihe ubuzima burindwa ari ubwawe nabawe.
Kubahiriza amabwiriza byakingiye binarinda Ibihugu COVID19 yabanjemo ariko abakerensheje yarabirengeje
Ntabwo mu Bushinwa (aho iki cyorezo cyakomotse) byari gushoboka ko iki cyorezo gicika hafi 100% iyo abaturage bakerensa amabwiriza bahawe. Byabaye ngombwa ko bemera kwifungirana mu nzu zabo, ibikorwa byose byaba ibyo kwishimisha ndetse nibibinjiriza barabihagarika, bitanga umusaruro mwiza bishimira ubu ngubu, ku buryo byageze aho muri Wuhan nta murwayi numwe uhasigaye kandi uyu mugi wari izingiro (epicenter) rya Covid-19.
Kuba umugabane wu Burayi waribasiwe cyane na Covid-19 ni uko abaturage babanje gukerensa amabwiriza yatanzwe na WHO, abayobozi babo bashyiraho ingamba amazi yarenze inkombe, ibihumbi byabantu byaramaze kwandura. Ibi byagagaraye mu Butaliyani, u Bufaransa na Esipanye; ibihugu biri imbere bikurikiranye mu bwandu ndetse nimfu nyinshi. Mu gihe babonaga bikomeye, bahagaritse ibikorwa byose bihuriza abaturage bose guhera ku mikino yari iteganyijwe byumwihariko umupira wamaguru, ubu aho bigeze bigaragara ko byatangiye gutanga umusasuro, umuti nurukingo biba gukurikiza aya mabwiriza ningamba zashyizweho.
Iki cyorezo cyabaye isomo rikomeye no mu bihugu biri ku mugabane wAmerika nka Leta Zunze Ubumwe zAmerika zimaze kugaragaramo abarwayi barenze miliyoni imwe ndetse nabapfuye bakabakaba ibihumbi 60. Ubwiyongere bwiyi mibare muri iki gihugu nkuko abasesenguzi babivuga, bwatewe no kumva ko iki gihugu cyigihangange gishoboye kurwanya iki cyorezo ariko ubwo cyari cyageze mu Banyamerika, imiti ninkingo byarageragejwe ariko bibura icyo bitanga. Muri leta zimwe na zimwe nka New York, Guverineri Andrew Cuomo yahisemo gutegeka abaturage kuguma mu ngo. Imibare yabandura nabapfa igenda igabanyuka muri leta zafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa bitandukanye.
Ibyo wakurikiza mu kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 byashyizweho na WHO
*Gukaraba intoki kenshi kandi neza namazi meza nisabune ndetse no gukoresha alukolo yagenewe gusukura intoki. Ni ngombwa gukurikiza iri bwiriza ni uko gusukura intoki wifashishije amazi meza, isabune cyangwa alukolo, byica virusi ziri mu biganza.
*Guhana intera hagati yumuntu nundi, byibuze metero imwe, kuko iyo umuntu akoroye cyangwa akitsamura, hari utuzi duturuka mu mazuru cyangwa mu kanwa; tuba turimo virusi. Iyo wegereye uwo muntu cyane, twa tuzi dushobora kukwinjiramo, ukaduhumeka, yaba afite Covid-19 akaba yayikwanduza.
*Gupfuka umunwa mu gihe ukoroye kugira ngo utanduza bagenzi bawe. Mu gihe ukoroye, hari uducandwe dusohoka mu kanwa, tuva aho uri tukajya ahandi. Gupfuka ku munwa bituma tudashobora kurenga ngo tujye ahandi bagenzi bawe barimo.
*Kwirinda gukorakora mu maso, amazuru cyangwa umunwa kuko ushobora kuba wakoze ku kintu cyangwa umuntu ufite virusi, wakora ku maso, ku mazuru cyangwa ku munwa, ya virusi ukayitwara.
Leta yu Rwanda yashyizeho ingamba zirimo:
*Gutegeka abaturarwanda kuguma mu ngo kuko bituma umuntu adahura nundi, ku buryo bakwanduzanya mu gihe umwe muri bo yaba yaranduye Covid-19. Ubu ni uburyo kandi bufasha abatashobora guhana intera mu gihe bagiye hanze. Bivuze ko nta gusurana cyangwa ingendo zitari ngombwa.
Kwambara udupfukamunwa bituma umuntu atanduza abandi mu gihe yaba afite iyi ndwara. Mu gihe akoroye cyangwa yitsamuye, utuzi duturuka mu kanwa no mu mazuru dutangirwa nagapfukamunwa.
Igihe umuntu yaba akurikije amabwiriza, inama ningamba byashyizweho na Leta yaba yibereye umuganga nurukingo kuko ntaho yahurira nubwandu nkuko byakunze kuvugwa . Bivuze ko umuntu ku giti cye yifitiye umuti nurukingo bituma atagerwaho nicyorezo cya COVID19.
Hamagara inzego zibishinzwe mu gihe wibonyeho ibimenyetso byiki cyorezo. Umuntu ugaragayeho ibimenyetso nkibya Covid-19 nkinkorora, umuriro numunaniro, agomba guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha cyangwa se ukitabaza umujyanama wubuzima ukwegereye. Ibi bigabanya ibyago byo kwanduza abandi bantu, baba abo mu muryango, abaturanyi nabo muhura mu nzira.


