Mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse no mu Karere, inkuru ni Perezida Kim Jong Un, bamwe bita umunyagitugu bitewe n’ibyemezo afata bigereranywa n’ubwigomeke ndetse n’amategeko akakaye yashyizeho, abandi bakamwita umwana muri politiki bitewe n’imyaka y’amavuko amaze, hirengagijwe ko akomoka mu muryango w’abategetsi wa ba Kim.
Aho utumva ngo Kim yapfuye, baravuga ko arembye bitewe n’uko yabazwe umutima bijyanye n’imiterere y’umubiri we nk’umubyibuho, abandi bakavuga ko ari muzima. Hari abavuga ko uyu mutegetsi ari mu karuhuko ahantu h’ibanga, amagambo menshi yaravuzwe; yaba ari ay’icengezamatwara (propaganda) n’ibihuha bitagira intego, bisa n’ibitambuka muri rubanda gusa.
Ubuzima bwa Perezida Kim ni ibanga rimenywa na bake, nabo ariko ntabwo bajya ku karubanda ngo bavuge ngo ‘amerewe neza cyangwa nabi’. Ubusesenguzi bw’igitangazamakuru The Sun bugaragaza uburyo abo mu muryango wa ‘Kim’ ugizwe n’umugore we Ri Sol-ju, mushiki we Kim Yo Jong n’abandi bake ari bo gusa bamenya iby’uyu mutegetsi, iyo bibaye ubuzima bwe bwite.
Umusesenguzi w’Urwego rw’Iperereza rw’Amerika (CIA) mu nkuru ya The Sun yasobanuye ko bigoye kumenya ko Perezida Kim ari ‘muzima cyangwa yapfuye’ ndetse n’abakorera hafi ye ku butegetsi bari mu gicuku, nta makuru bamufiteho.
Perezida Kim yigeze kumara iminsi 40 atagaragara, ibibazo biba byinshi
Mu 2014, uyu mutegetsi yamaze iminsi 40 atagaragara, inkuru nk’iziri kuvugwa ubu zisakara igihe kirekire. Byatangazwaga ko Kim yabazwe kugira ngo ahindurirwe isura, ase na sekuru, diyabete itamworoheye.
Icyo gihe, inzego z’iperereza zo muri Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashakishije amakuru y’uyu mutegetsi, zitangaza ko ubuzima bwe butameze neza bitewe n’uko yashakaga kwihunduza, akamera nk’uyu mubyeyi we mukuru. Ngo yashakaga kugaragara nk’ubyibushye nk’uko sekuru, Kim II Sung yagaragaraga.
Perezida Kim yongeye kugaragara agendera ku nkoni, ubuzima bwe bugaragara nk’ubutameze neza, abakekaga ko yari arwaye barabishimangira.
Politiki ni politiki, ubuzima ni ikindi
Perezida Kim Jong Un aterwa ishema no kugaragara mu myiyerekano yo guhirika ibisasu no kubizamura mu kirere mu igerageza rivugisha ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bikomeye cyane. Mu magerageza ya misile, abazi Kim bavuga ko aba yitegereza iyo zirengera n’ibyishimo byinshi aterwa no kuba yibonamo ubushobozi bwo gusubiza inyuma umwanzi wamushotora.
Uyu mutegetsi agaragara muri politiki y’ububabanyi n’amahanga, ashimangira umubano n’ibihugu nk’u Bushinwa, u Burusiya ari kumwe n’abakuru b’ibihugu nka Xi Jin Ping na Vladimir Putin. Mu 2019, yagaragaye ari kumwe na Donald Trump w’Amerika mu biganiro byo guhagarika ibikorwa byo kugerageza intwaro za kirimbuzi.
Yagagaragaye kenshi ku ifarashi azamuka umusozi wera wa ‘Paektu ugira byinshi uvuga ku buzima bwa Koreya ya Ruguru, kimwe no mu muhango wo kwibuka sekuru Kim II Sung uba buri mwaka tariki ya 15 Mata.
Ku bijyanye n’ubuzima bwite bwa Kim Jong Un, nta makuru ye ashobora kujya hanze kuko aguma mu muryango we w’imbere, afata nk’umunyamabanga w’ibanze. Ukuri kunyomoza byinshi bimwibazwaho kujya ahagaragara iyo abonetse mu ruhame mu bijyanye n’akazi ke nk’Umukuru w’Igihugu.
Ntibyoroshye kumenya ukuri ku buzima bwa Kim Jong Un mu gihe atakigaragara mu ruhame niba abakorana na we bya hafi na bo nta makuru baba bafite [niba atari amabanga ya politiki] gusa akenshi yagiye avugwa nko mu 2014 no 2017, byagaragaye ko ubuzima bwe butari bumeze neza. Gusa na none muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, birashoboka ko yaba yaranze kujya mu ruhame kugira ngo atahakura ubwandu n’ubwo mu gihugu cye nta murwayi w’iki cyorezo uratangazwamo.


