Imibare ya Covid-19 mu Rwanda: Habonetse abarwayi bashya 6, abakize 5

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020 yatangaje ko habonetse abanduye Coronavirus bashya batandatu mu bipimo 1365 byafashwe. Abakize babaye 109 barimo batanu bagaragaye uyu munsi. Muri rusange, abamaze kugaragaraho iki cyorezo ni 249, abantu 140 ni bo bakirwaye.
Ku wa 01 Gicurasi: Abatutsi b’i Karama barishwe nyuma yo kuganzwa n’abicanyi
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, igaragaza ko ku itariki nk’iyi ya 01 Gicurasi mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu. Ku itariki nk’iyi mu myaka 26 ishize, hirya no hino mu gihugu habereye ubwicanyi butandukanye, gusa Komisiyo yagarutse ku bwabereye ku musozi wa Karama i Nyanza, ndetse n’ubwabereye kuri Diyosezi […]
RDC: Imfungwa 45 zagaragayeho Covid-19 muri gereza ya gisirikare
Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Eteni Longondo , kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020 yatangaje ko gereza ya gisirikare ya Ndolo yagaragayemo imfungwa 45 zanduye icyorezo cya Covid-19. Mbere iyi gereza yabanje kubonekamo umurwayi umwe, hakurikiraho abandi batatu bagaragaye tariki ya 28 Mata, inzego zibishinzwe zifata umwanzuro wo gupima imfungwa zose […]
Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
Abagabo babiri; Turatsinze uzwi nka Padiri na Ndahayo, bafashwe bakekwaho kwica Umwarimukazi, Uwimana Monique mu mpera z’icyumweru gishize, aho amakuru yavugaga ko yagiye gusura inshuti ye akagwayo bitunguranye. Turatsinze na Ndahayo biyongereye kuri Mukakalisa Chantal nyakwigendera yari yasuye, we wahise atabwa muri yombi akekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko […]
Leta igiye gufasha abanyeshuri ba Kaminuza baheze ku ishuri gusubira iwabo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gushaka uko yacyura abanyeshuri biganjemo aba Kaminuza baheze ku ishuri bakaba barabuze ubushobozi bwo gusubira mu miryango yabo. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cy’uko amashuri akomeza gufunga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. […]
Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
Hari amakuru avuga ko Perezida wa Congo, FĂ©lix Tshisekedi , yavuganye na Pierre Nkurunziza ku buryo ingabo z’u Burundi zivugwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo zaba zimaze gusubira iwabo mu masaha 48 guhera kuri uyu wa 30 Mata 2020. Muri Teritwari ya Fizi iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa RDC cyane nko muri Uvira hamaze igihe […]
COVID-19: Impamvu ibikorwa bimwe byafunguwe kandi abarwayi bakomeje kwiyongera
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko hari impamvu zatumye yemera ko hagira ibikorwa bimwe na bimwe byemererwa kongera gukora mu gihe abarwayi ba COVID-19 bakomeje kwiyongera uko umunsi utashye. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije atangaza ko kuba bemeye ko hari serivisi zemerewe kongera gukora bitewe n’uko minisiteri izi neza ahari kuva ubwandu bushya, bityo […]
Prof. Manasseh, Minisitiri utegerejweho byinshi mu Karere no mu mahanga
Kuri uyu wa 30 mata 2020, Umukuru w’Igihugu yaraye ashyizeho umwe mu bagize guverinoma, Prof. Nshuti Manasseh, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe. Prof. Nshuti Manasseh, si izina rishya mu mateka ya politiki y’u Rwanda no mu burezi . Yigeze kuba muri guverinoma mu bihe byashize anaba umurezi muri za kaminuza zinyuranye. Urutonde […]
Ivugururwa ry’ibya kisilamu: Igice cya gatatu (3)
Nkuko twabibasezeranije mu gice cya kabiri, uyu mutugiye kubagezaho ibice byaranze ivugurura byakozwe kugeza magingo aya. Icya mbere : Ivugurura rishingiye kuri Leta (rĂ©formisme Ă©tatique) . Yatangijwe n’abantu bafitanye isano n’ubutegetsi ndetse bubashyigikiye. Ingero ni nka Rifa’i Tahtawi umunyamisiri (1801-1873) yari umukozi w’Umwami Mohamed Ally wari ufite igitekerezo cyo kuvugurura ibya politiki maze aramwifashisha cyangwa […]
Bugesera: Umuyobozi yeguye nyuma yo kuvugwaho ubusinzi
Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage (SEDO) mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, Jean Paul Niyongira yeguye nyuma y’aho abaturage bari bamushinje ko ari umusinzi utubahiriza inshingano ze. Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kibungo bari batangarije TV1 ko basanga SEDO Niyongira yakwegura, umwanya ugahabwa undi. Aba baturage batanga ko […]
Uganda-Mbale: Bajya guhiga imbeba zo kurya kugira ngo baticwa n’inzara
Abaturage bafite ubushobozi buke bwo kwibeshaho muri ibi bihe bya Covid-19 bo mu gace ka Mbale muri Uganda, batangiye igikorwa cy’ubuhigi bw’imbeba zo ku gasozi kugira ngo bajye bazirya mu rwego rwo kwirinda kwicwa n’inzara. Aba biganjemo abatuye mu midugudu ya Muvule, Kikaramoja ndetse na Namatala, buri gitondo amatsinda y’abasore akora urugendo rw’ibilometero bigera kuri […]
Ibanga kuri Perezida Kim wigeze kubura iminsi 40, akongera kugaragara mu ruhame
Mu bitangazamakuru mpuzamahanga ndetse no mu Karere, inkuru ni Perezida Kim Jong Un, bamwe bita umunyagitugu bitewe n’ibyemezo afata bigereranywa n’ubwigomeke ndetse n’amategeko akakaye yashyizeho, abandi bakamwita umwana muri politiki bitewe n’imyaka y’amavuko amaze, hirengagijwe ko akomoka mu muryango w’abategetsi wa ba Kim. Aho utumva ngo Kim yapfuye, baravuga ko arembye bitewe n’uko yabazwe umutima […]
Kwizihiza umunsi w’umurimo uri mu bibazo bya Coronavirus ni akaga
Nk’uko bisanzwe, kuwa 1 Gicurasi mu Rwanda no ku Isi yose, harizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo gusa usanze uretse ibibazo byari bisanzwe mu Rwanda bijyanye n’imirimo, hiyogereyeho icyorezo cya Coronavirus, kuwizihiza muri uru ruvange rwibibazo ni akaga gakomeye . Uyu munsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago […]
Tanzania: Abanyapolitiki barenga 10 bamaze gupfa mu gihe kitageze ku byumweru bibiri
Augustine Mahiga wari Minisitiri ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri Tanzania, yitabye Imana kuri uyu wa gatanu aguye i Dodoma mu murwa mukuru w’iki gihugu. Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, ni we wabitse urupfu rw’uyu mutegetsi, mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye. Itangazo rivuga ko Minisitiri Mahiga yafatiwe n’uburwayi iwe mu rugo, mbere yo […]
PSG yahawe igikombe cya shampiyona y’Abafaransa yaburaga imikino 10 ngo isozwe
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, yahawe igikombe cya shampiyona y’iki gihugu nyuma y’uko shampiyona irangijwe kubera icyorezo cya Covid-19. Ni igikombe cya karindwi cya shampiyona y’Abafaransa PSG yegukanye mu myaka umunani ishize, nyuma y’uko ubwo shampiyona yasubikwaga muri Werurwe uyu mwaka yarushaga Olympique de Marseille amanota 12. Amanota ikipe yagiye itwara kuri buri […]
Shampiyona ya Angola ikinamo Tuyisenge Jacques yagizwe imfabusa
Shampiyona ya Angola (Girabola) ikinamo rutahizamu Tuyisenge Jacques ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yaraye isheshwe kubera icyorezo cya Covid-19 gikomeje gushegesha Isi. Ejo ku wa kane ni bwo iyi shampiyona yagizwe imfabusa, nyuma y’uko amakipe 15 yose ayikinamo atoye y’uko iseswa, ntihagire ikipe itwara igikombe cya shampiyona, imanuka mu kiciro cya kabiri cyangwa iva mu kiciro […]
Covid-19: Inama y’Abaminisitiri yemeje serivisi n’ibikorwa umunani byemerewe gukora

Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yemeje ko serivisi n’ibikorwa umunani ari byo byemerewe gukora mu rwego rwo kuzahura ubukungu muri iki gihe cya Covid-19. Serivisi n’ibikorwa byemerewe gukora ni ibi bikurikira: Ibikorwa by’Inzego za leta n’iby’abikorera byemerewe kongera gukora ariko buri […]
Prof. Nshuti Manasseh yasimbuye Olivier Nduhungirehe muri MINAFFET
Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, ku wa 30 Mata Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Prof. Nshuti Manasseh umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Prof. Manasseh yasimbuye kuri uyu mwanya Amb. Olivier Nduhungirehe […]