Nkuko twabibasezeranije mu gice cya kabiri, uyu mutugiye kubagezaho ibice byaranze ivugurura byakozwe kugeza magingo aya. Icya mbere : Ivugurura rishingiye kuri Leta (réformisme étatique) . Yatangijwe n’abantu bafitanye isano n’ubutegetsi ndetse bubashyigikiye. Ingero ni nka Rifa’i Tahtawi umunyamisiri (1801-1873) yari umukozi w’Umwami Mohamed Ally wari ufite igitekerezo cyo kuvugurura ibya politiki maze aramwifashisha cyangwa se barashyigikirana ; uwa kabiri ni Khair Eddine wo muri Tuniziya (1822-1890).
Icya kabiri : Ivugurura ry’impirimbanyi (réformisme activiste) : Ni impirimbanyi zitari zifatiye k’ubutegetsi runaka n’ubwo bataburaga kugirana ubucuti na bamwe mu bategetsi : twavuga nka Jamal Edin Afgani (1837-1897), Mohamed Abduh w’umunyamisiri (1949-1905), n’ubwo yabaye Mufti ariko yarigengaga.
Icya gatatu : Ivugurura ry’ingingo zimwe na zimwe (réformiste thématique) : ni abantu bakoze ku ngingo zimwe zikomeye mw’idini babinyujije mu bitabo byabo bikagira ingaruka ku bantu : twavuga nka : Qasim Amin w’umunyamisiri (1863-1908) yanditse ku kibazo cy’abagore muri islam, Ally Abderazaq w’umunyamisiri (1888-1966) mu gitabo cyitwa ubusilamu n’amahame shingiro y’ubutegetsi, n’abandi n’abandi.
Muri rusange uko ubusilamu bugaragara uyu munsi :
Muri iki gihe abasilamu bibona mu bice nka bibiri : abitwa ko bagendera kw’idini (religieux) n’abitwa ko bagendera ku mitekerereze ya kijyambere (modernistes), nyamara iyi mibonere isa n’ihabanye (binaire) hakwiye kubirebana ubushishozi kuko abitwa ko ari abanyedini barimo ibice byinshi binyuranye ndetse no mu bitwa abanyamajyambere nabo ni uko.
Iyo witegereje rero, ahubwo abasilamu wabagabanyamo ibice bitatu by’ingenzi :
• Islam gakondo (tradionnel ou des institutions). Iyi wayisanga nko muri Az-har
• Islam y’ivugurura (réformiste) nkuko twayisobanuye hejuru : hakwiye gutandukanywa ibihe byayo bibiri :
-Ivugurura risanzwe (classique) ikinyejana cya 19-hagati mu kinyejana cya 20
-Ivugurura néo-libéral riva mu myaka ya za 1950 : aha twavuga nka ba : Hassan Hanafi umunyamisiri (1935 aracyariho), Al Jabri umunyamaroko (1935-2010), Gamal al Banna Umunyamisiri (1920-2013) n’abandi.
-Itandukaniro riri hagati y’aya mavugurura iya cyera n’iya nyuma ni uko ivugura risanzwe ryari rigizwe n’ibyo twakwita : Inkubiri (courants) naho ivugura rya nyuma (néo-libérale) ni abantu ku giti cyabo (initiative personnelle).
-Islam y’abatsimbarara ku mahame (islam fondamentaliste) : iyi islam nayo igabanijemo ibice bibiri :
-Abatsimbarara ba mbere ya modernité aribo ba wahabbisme .
-Abatsimbarara ba nyuma ya modernité aribo ba frères musulmans .
Hakunze gukorwa ikosa ryo kwitiranya ibi bice byose by’abasilamu, ndetse n’abashakashatsi bakomeye bavuga ko hari isano iri hagati ya reformistes n’aba fondamentalistes baba aba mbere cyangwa aba nyuma ya modernité, bityo rimwe bati abafrères musulmans nibo bakomeje ibitekerezo by’aba reformistes.
Ibi ni ukwibeshya, ariko uwashaka yareba inyandiko zo mw’ishingwa ry’abafrères musulmans bigishaga ko aba reformistes bigize abanyaburayi, cyangwa bakitiranya abareformistes n’abasalafistes kandi mu by’ukuri ibi ntaho bifatiye. Gihamya ni uko nta mu reformiste n’umwe wigeze ashingira ku nyigisho za Ibn Taymiya kubera ko mbere y’umwaka wa 1930 nta nyandiko ze zari zakajya ahagaragara, byategereje ko peteroli ya Saudia iboneka kugirango babone gucapisha ibitabo bye kugirango bikurikizwe.
Ibi byabaye reformisme yarafashe umurongo. Ariko ngo ntakabura imvano, umuntu wayobeje abantu muri iryo yitiranya ni uwitwa Rachid Ridha w’umunyasyria (1865-1935) wabaye umunyeshuli wa Afgani na Mohamed Abduh. Uyu Rachid Ridha yabayeho mu gihe wahhabisme yari imaze kwamamara, bityo imugiraho imbaraga (influence) mu gitabo cye cy’imizingo ibiri avuga ku mateka ya réformisme .
Ivugurura ryatangiye rite ? ryatewe n’iki ?
Nyuma yo kugaragaza ibice bigize iby’ivugurura ry’ibya kisilamu, ubutaha tuzabagezaho uko byatangiye, ababitangije ndetse n’intandaro yabyo. Murahishiwe.


