Kwizihiza umunsi w’umurimo uri mu bibazo bya Coronavirus ni akaga

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko bisanzwe, kuwa 1 Gicurasi mu Rwanda no ku Isi yose, harizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo gusa usanze uretse ibibazo byari bisanzwe mu Rwanda bijyanye n’imirimo, hiyogereyeho icyorezo cya Coronavirus, kuwizihiza muri uru ruvange rwibibazo ni akaga gakomeye .

Uyu munsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.

Uyu munsi wizihizwa mu bihugu birenga 80 harimo n’u Rwanda. Mu bihe bisanzwe, mu Rwanda hatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.

Umunsi mukuru uhuriranye n’ibibazo birebana n’umurimo mu Rwanda

Kuva u Rwanda rwafata umwanzuro ko abaturage baguma mu rugo mu kwezi kwa Werurwe, ibikorwa byinshi byinjiza amafaranga byarahagaze. Kuba ibikorwa byinjiza amafaranga byarahagaze, bivuze ko ba nyir’ugushinga ibyo bikorwa, ababikoragamo basabwe kuba bahagaritse akazi kabo.

Mu bikorera imirimo yarahagaze ndetse n’imishahara kuri bamwe irahagarara, hamwe barahumiririza, bagira ingano y’amafaranga babakata. Kugeza ubu, ntiharatangazwa niba hari imibare ku bantu baba badafite akazi muri ibi ibihe bya guma mu rugo. Ntihazwi imibare y’abashobora kubura akazi nyuma y’iki cyorezo.

N’ubwo iyi mibare idahari, hakoreshejwe kurebesha ijisho (observation) bigaragara ko iri hejuru kuko buri kimwe cyose cyahagaze. Mu bakorera Leta nabo, uyu munsi usanze basabwa koga amagazi kuko amazi atari ya yandi. Bamwe Leta yabasabye gutanga imishahara yabo y’ukwezi kwa Kane. Bivuze ko umunsi w’umurimo usanze baheruka umushahara muri Werurwe 2020. Bamwe mu bahembwa atari make nabo basabwa kugabanya ingengo y’ibyo baguraga muri za superi marishe (super marche) ngo ayo bita make bafite abatunge.

Kuba umuntu yicaye aho atazi niba umurimo yakoraga azawusubirana, ni ikibazo giteye guhangayika, abatazi niba bazabasha kuzahura, kubyutsa ibyo bakoraga bimaze ukwezi bidakora. Ikindi kandi kizwi ni uko iyo nta murimo, nta kwinjiza, nta mafaranga bikarangira n’imibereho myiza isubiye hasi kuko ibyangombwa nkenerwa kubyigondera biba byabaye ingorabahizi.

Urizizwa mu buryo butamenyerewe

Uretse kuba ubusanzwe abakozi, barahabwaga ikiruhuko, bakareba aho bahurira, bagasangira, bakinegura, abakoze neza bagashimirwa. Ubu ntibikunda kuko guhurira hamwe ni ikosa kuko kwaba ari uguha icyuho icyorezo cya Coronavirus. Ni ibihe , hakenewe ko uko uyu munsi wizihizwaga buhinduka ku bwo gukomeza guhangana na COVID-19.

Byahumiye mu mirari

Kuba Coronavirus yaraje ijegeza ibikorwa by’ukungu byakorwaga mu gihugu ari nabyo birimo imirimo y’abaturage batari bake, ni ugusonga uwamabaga kuko n’ubundi ibijyanye n’imirimo mu Rwanda byari bisanzwe birimo ibibazo uruhuri.

Kuwa 30 Kwakira 2019, Kayigire Agnès, Visi Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’ abakozi ba Leta n’ umurimo (PSC) yavuze ko bavumbuye ko hari inzego za Leta zagiye zitanga ikizamini cy’ akazi zikagabanya amanota ya bamwe mu bakandida abandi bakandida bakayongererwa.

Bamwe mu badepite bamurikiwe raporo ya PSC bavuze ko harimo ruswa mu itangwa ry’akazi hagendewe ku mikorere yavuzwe haruguru. Ibi bibazo kandi biza bisanga ikibazo cy’ibura ry’imirimo n’ubundi risanzwe ririho mu gihugu. Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara na NISR (National Institute of Statistics of Rwanda.) muri Kanama 2018 bwerekanye ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku gipimo cya 14,3% buvuye kuri 16% muri Gashyantare uwo mwaka. Iyo ugereranyije Kanama ya 2017 n’iya 2018 usanga bwaragabanutse kuko bwavuye kuri 17,8% bukagera kuri 14,3%.

Abafite imyaka yo gukora bari bafite akazi bavuye 43,4% muri Kanama 2017 bagera kuri 47.3% muri Kanama 2018. Abanyarwanda bari mu myaka yo gukora bavuye kuri miliyoni 6,8 muri Kanama 2017 bagera hafi kuri miliyoni zirindwi muri Kanama 2018.

Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), utangaza ko igipimo cy’urubyiruko rwa Afurika rudafite akazi kizarenga 30% muri uyu mwaka, kandi ruzakomeza kwikuba 3.5 ugereranyije n’abantu bakuru badafite akazi.

Muri uyu mwaka wa 2020, uyu munsi mukuru usanze hari abo akazi kahagaze, abadafite icyezere ko ibihe bya Coronavirus bazagasubirana, abasanga ubucuruzi bwabo buzaba butagifite igaruriro ndetse n’abari basanzwe badafite akazi, bagishakisha, bahangayikishijwe n’uburyo isoko ry’umurimo rigenda ridogera , ibi byose umuntu yavuga ko ari akaga kagwiriye abakozi kadasize nabari basanzwe ari abashomeri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *