Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko hari impamvu zatumye yemera ko hagira ibikorwa bimwe na bimwe byemererwa kongera gukora mu gihe abarwayi ba COVID-19 bakomeje kwiyongera uko umunsi utashye. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije atangaza ko kuba bemeye ko hari serivisi zemerewe kongera gukora bitewe n’uko minisiteri izi neza ahari kuva ubwandu bushya, bityo ko nta kibazo kirimo. Ibi yabitangarije mu kiganiro na RBA kuri uyu wa 1 Gicurasi 2020, cyavugaga ku ngamba zafatiwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 30 Mata uyu mwaka. Minisitiri Dr. Ngamije ati “ N’ubwo hari imibare y’abandura igenda izamuka mu minsi ishize ariko ni abantu tuzi aho baturuka, tuzi uburyo binjiye mu gihugu, tuzi abo bahuye nabo. Nk’uko bisanzwe umuntu wanduye wese tumushakaho amakuru ahagije ku buryo tumusuzuma, we n’abo mu muryango we, tukabasuzuma, uagaragayeho ubwandu na we tukamwitaho ku buryo buhagije.” Yakomeje agira ati ” Igihe cyari kigeze tugendeye ku kuba nta burwayi buri mu baturage budasanzwe, abarwaye turabafite, abo bahuye nabo tuzi aho bari. Ibi byose ni umusaruro wo kuba abantu ku giti cyabo ndetse no muri rusange baruhahirije amabwiriza.” Minisitiri Ngamije avuga ko hari igihe byari kuba ari ikibazo gusa ngo siko bimeze. Ati ” Byari kudutera ikibazo iyo kuza kuba usanga banyanyagiye ahantu, kubasanga ku mipaka itandukanye cyangwa mu turere dutandukanye.” Dr. Ngamije avuga ko nta mpungenge ko hari abashobora kuba baranduye, bakaba bataragerwaho, ngo bakurikiranwe. Ati ” Dufite uburyo bwinshi bwo gushaka amakuru ku muntu wanduye. Icya mbere ni uguhura na we tukamuganiriza, atubwira abo yahuye nabo, aho yanyuze. Dukorana n’inzego zitandukanye ku buryo twamenya abo bavugana n’abo atibuka. Hari naho byabaye ngombwa ko dukoresha amashusho yo mu tubyiniro ngo tumenye abagiye bahanyura. Ku gipimo gisaga 95% tumenya uwo ari we wese wahuye n’uwanduye.” Kuki amabwiriza areba Kigali akakaye cyane? Abajijwe impamvu amabwiriza akomeje kuba akakaye ku bari mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’ahandi mu Rwanda, Minisitiri Ngamije yagize ati ” Birumvikana kuko icyorezo cyatangiriye muri Kigali. Abantu bavaga hanze, bakaza muri Kigali. Niho twabakiriye, turabasuzuma, dusuzuma imiryango yabo. Abarwayi benshi dufite ni abo muri Kigali. Ni naho tugomba gushyira imbaraga cyane kuko ari ho dufite amatsinda y’abarwayi Uretse umurwayi wa Byumba n’abantu bake yahuye nabo, nta handi mu turere twasanze itsinda ry’abarwayi. Ahandi naho bagomba gukurikiza amabwiriza kugira ngo iki cyorezo kidakwira mu gihugu.” Dr. Ngamije yavuze kuba hari serivisi zimwe na zimwe zemerewe gukora bitavuze ko icyorezo cya Coronavirus nta gihari mu Rwanda. Avuga ko ubu ari umwanya ahubwo wo gushimangira ingamba zo kwirinda Coronavirus kugira ngo intambwe yatewe mu guhangana n’iki cyorezo, itaba imfabusa. U Rwanda rwatangaje ibihe bidasanzwe byo kuguma mu rugo kuwa 21 Werurwe 2020. Kuva icyo gihe,ibikorwa byinshi byarahagaze mu rwego rwo kwirinda Coronavirus. Nyuma y’aho hemejwe ko hazafatwa ibindi byemezo ku kwirinda Coronavirus kuwa 30 Mata, Leta yemeje ko serivisi umunan zaba zongeye gukora mu gihe ibindi bikorwa byo bikibujijwe. Wasoma: https://bwiza.com/?Covid-19-Inama-y-Abaminisitiri-yemeje-serivisi-umunani-zemerewe-gukora Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abanduye ba Coronavirus 243. Muri bo; harimo 1014 bakize ndetse na 139 bakirwaye ariko bari koroherwa nk’uko MINISANTE ibitangaza.



2 Responses
COVID-19: Impamvu ibikorwa bimwe byafunguwe kandi abarwayi bakomeje kwiyongera
Aha ho muribeshye cyane ahubwo nimukomorere bose.None c muzabwirwa niki ugiye kgli mu kazi cg muzindi gahunda kdi atanaturutse muri utwo duce mwavuze?Abantu bose tyzaba abakorera i Kgli.
COVID-19: Impamvu ibikorwa bimwe byafunguwe kandi abarwayi bakomeje kwiyongera
Aha ho muribeshye cyane ahubwo nimukomorere bose.None c muzabwirwa niki ugiye kgli mu kazi cg muzindi gahunda kdi atanaturutse muri utwo duce mwavuze?Abantu bose tyzaba abakorera i Kgli.