Abaturage bafite ubushobozi buke bwo kwibeshaho muri ibi bihe bya Covid-19 bo mu gace ka Mbale muri Uganda, batangiye igikorwa cy’ubuhigi bw’imbeba zo ku gasozi kugira ngo bajye bazirya mu rwego rwo kwirinda kwicwa n’inzara.
Aba biganjemo abatuye mu midugudu ya Muvule, Kikaramoja ndetse na Namatala, buri gitondo amatsinda y’abasore akora urugendo rw’ibilometero bigera kuri bitatu, ajya guhiga izi mbeba mu gace ka Namabasa kiganjemo utu tunyamaswa nk’uko Nile Post yabitangake kuri uyu wa 30 Mata 2020.
Uretse no kuba abenshi batuye muri utu duce barahagarikiwe imirimo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ngo basanzwe bafite ubuhanga mu gutega inyamaswa ntoya nk’izi. Ku munsi umwe, itsinda rifata imbeba ziri hagati ya 30 na 50 nk’uko Paul Lemokol, umwe mu bahigi yabwiye iki gitangazamakuru.
Abahanga mu by’indwara zandura bavuga ko kurya inyamaswa z’ishyamba cyangwa ku gasozi bishobora gutera indwara zitandukanye, ziganjemo ibyorezo ariko aba baturage bemeza ko ntacyo zabatwara kuko babanza kuzikuramo amara, bakayata, hanyuma bakazotsa.


