Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gushaka uko yacyura abanyeshuri biganjemo aba Kaminuza baheze ku ishuri bakaba barabuze ubushobozi bwo gusubira mu miryango yabo.
Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cy’uko amashuri akomeza gufunga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Ni icyemezo cyafashwe, mu gihe hamaze igihe humvikana abanyeshuri biganjemo abiga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda baheze ku mashami yayo atandukanye, bijyanye n’uko ubwo Leta yafataga icyemezo cyo gucyura abanyeshuri banze gutaha bazi ko icyorezo cya Covid-19 kitazamara igihe kirekire.
Birajyana kandi n’uko hari ababuze ubushobozi bwo gutaha, bitewe n’uko ingendo rusange zahagaritswe bakiri ku mashuri, ndetse bakaba batari mu bo Leta yafashije gutaha ubwo yacyuraga abo mu mashuri yisumbuye.
Mu kiganiro Minisitiri Shyaka Anastase yagiranye na RBA kuri uyu wa gatanu, yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri n’inzego z’ibanze na Minisiteri y’ubuzima bagiye gushaka uko abo banyeshuri bafashwa gusubira iwabo.
Yagize ati”Abanyeshuri ngira ngo ikibazo kirumvikana, turafatanya na Minisiteri y’uburezi muri iyi minsi ibiri yo kwitegura izi ngamba nshya, ku bufatanye n’inzego z’ibanze turebe abo banyeshuri aho bari turebe n’igisubizo twaha icyo kibazo, ariko ni ikibazo cyumvikana.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yongeyeho ko Leta ikeneye inama ya Minisiteri y’ubuzima ku cyakorwa mbere y’uko abo banyeshuri boherezwa iwabo, harimo nko kubanza babapima.
Minisitiri Shyaka yanakomoje kuri gahunda yo guha ibyo kurya abafite amikoro make yari imaze iminsi ikorwa, avuga ko kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byasubukuwe bisobanuye ko umubare w’abahabwaga ubwo bufasha ugomba kugabanyuka.
Yagize ati ” Muri iyi minsi ibiri tugiye gukorana n’inzego bireba kugira ngo turebe abakeneye gufashwa, ariko ikigaragara ni uko abo tuzafasha bazagabanyuka kuko imirimo yasigaye itagikora na yo yagabanyutse.”
Inama y’abaminisitiri yabaye mu ijoro ryakeye, yanzuye ko ibikorwa bimwe byari byari byarasubitswe kubera Covid-19 bisubukurwa, gusa ibirimo amashuri, insengero, utubari n’ingendo zambukiranya intara bikomeza gufungwa, kugeza mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020.

2 Responses
Leta igiye gufasha abanyeshuri ba Kaminuza baheze ku ishuri gusubira iwabo
Mwiriwehoneza rwose nibyiza gutekereza kubanyeshuri basigaye kumashuri baribizeyeko ibyumweru bibiri baribabanje guhabwa byari bike,ariko ahobyarengeye rwose abanyeshuri babayeho nabi rwose, ntacyokurya usanga amara iminsi 3 atunzwe namazi. Kandi harababa badafite nimiryango yabasha kubafasha kuko nawe baba bamutakirako nabo bashonje. Rwose mubafashe byibuze bagere mumityongo babashe gusangira bike ariko babeho babibona. Murakoze. Gusa munabafashije mwabaha naburuse byibuze nakagera murugo bakabasha gufasha nabobasanze. Murakoze dukomeze kwirinda corona virus.