Bugesera: Umuyobozi yeguye nyuma yo kuvugwaho ubusinzi

Sangiza iyi nkuru

Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage (SEDO) mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, Jean Paul Niyongira yeguye nyuma y’aho abaturage bari bamushinje ko ari umusinzi utubahiriza inshingano ze.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kibungo bari batangarije TV1 ko basanga SEDO Niyongira yakwegura, umwanya ugahabwa undi. Aba baturage batanga ko uyu muyobozi bamubona kenshi yasinze ndetse akanabima serivisi baba bamukeneyeho kubera ko yasinze.

Niyongira we yari yatangaje ko ” Ibyo abaturage bavuga ari ukumuharabika kuko ngo azi neza ko ari amakosa kujya mu kazi wasinze.”

Abajijwe niba ubusanzwe anywa inzoga nyinshi yarasubije ti ” Narazinywaga ariko nyine ubu narazigabanyije, nako naraziretse.”

Nyuma y’aya makuru, Bwiza.com yamenye ko Niyongira yaba yanditse ibaruwa asaba kwegura ku mwanya we.

Bwiza.com yahamagaye ku murongo wa telefoni, Meya w’Akarere ka Bugesera ishaka kumenya niba ubwegure bwa Niyongira bwakiriwe ndetse niba yatangiye gukurikiranwa mu bushinjacyaha, ntibyakunda. Ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yandikwaga. Tukaza gutangaza icyo ari budusubize.

Mu nzego z’ibanze hakomeza kuvugwa bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bagifite imiyoborere mibi yiganjemo ruswa, ubusinzi, ubuhehesi, kurya imitsi abaturage n’ibindi bidakwiriye umuntu wakabaye abera abandi icyitegererezo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bugesera: Umuyobozi yeguye nyuma yo kuvugwaho ubusinzi
    NAMANZE ABAYICAYE ATEKEREZE KUKO YATEKEREZAGA NABI

  2. Bugesera: Umuyobozi yeguye nyuma yo kuvugwaho ubusinzi
    NAMANZE ABAYICAYE ATEKEREZE KUKO YATEKEREZAGA NABI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *