Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi , yavuganye na Pierre Nkurunziza ku buryo ingabo z’u Burundi zivugwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo zaba zimaze gusubira iwabo mu masaha 48 guhera kuri uyu wa 30 Mata 2020.

Muri Teritwari ya Fizi iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa RDC cyane nko muri Uvira hamaze igihe kinini havugwa imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Burundi nka Red Tabara na Forebu wa Gen. Niyombare ingabo z’u Burundi zikaba zaravuzwe mu bihe bitandukanye ko zijya guhanganirayo.

Sos Medias ivuga ko muri iki cyumweru ingabo z’u Burundi zahanganye na Red Tabara muri Gurupoma za Kigoma na Bijombo muri Uvira. Kimwe n’ibindi bikorwa bivugwaho guteza unutekano muke, byatumye izi ngabo zihabwa igihe ntarengwa cyo kuba ziri kuri ubu butaka.

Ubutegetsi buvuga ko nta ngabo z’u Burundi ziri muri RDC mu buryo butemewe

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa aherutse gutangariza BBC ko nta ngabo z’igihugu cyabo ziri ku butaka bwa RDC mu buryo butazwi. Ati: ” U Burundi ntibushobora kohereza ingabo mu kindi gihugu keretse bisabwe gusa n’Ubumwe bw’Afurika cyangwa Umuryango w’Abibumbye.”

Kuva mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora u Burundi, igihugu cyavuzwemo umutekano muke, bamwe batashyigikiraga uyu muyobozi barahunga, abandi bayoboka ishyamba bajya kwihuza n’imitwe irwanya ubutegetsi. Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni yo yabaye icumbi ry’imitwe itandukanye y’iki gihugu, kimwe n’iyo mu Karere.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
    Nta na rimwe intambara zikemura ibibazo.Niyo habaye agahenge k’imyaka runaka,ejo intambara irongera ikabyuka.Urugero,mwibuke ko no ku ngoma z’Abami habagaho intambara nyinshi.Urundi rugero,kuba Congo yigenga,ihora mu ntambara.Muli Uganda,habaye intambara ya Idi Amin,Obote,M7,etc…

    1. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
      Uravuga ibyo utazi.Intambara ni akazi nkibindi byose,kuko zikemura ibibazo byinshi kuko zihitana benshi zigakiza bamwe .None c wumva abantu bashoza intambara ntakibazo bashaka ko gikemuka.

    2. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
      Uravuga ibyo utazi.Intambara ni akazi nkibindi byose,kuko zikemura ibibazo byinshi kuko zihitana benshi zigakiza bamwe .None c wumva abantu bashoza intambara ntakibazo bashaka ko gikemuka.

  2. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
    Nta na rimwe intambara zikemura ibibazo.Niyo habaye agahenge k’imyaka runaka,ejo intambara irongera ikabyuka.Urugero,mwibuke ko no ku ngoma z’Abami habagaho intambara nyinshi.Urundi rugero,kuba Congo yigenga,ihora mu ntambara.Muli Uganda,habaye intambara ya Idi Amin,Obote,M7,etc…

  3. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
    bagumeyo barase red tabara
    turabashigikiye

  4. Ingabo z’u Burundi zaba zahawe amasaha 48 yo kuba zivuye ku butaka bwa RDC
    bagumeyo barase red tabara
    turabashigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *