Ku wa 01 Gicurasi: Abatutsi b’i Karama barishwe nyuma yo kuganzwa n’abicanyi

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, igaragaza ko ku itariki nk’iyi ya 01 Gicurasi mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku itariki nk’iyi mu myaka 26 ishize, hirya no hino mu gihugu habereye ubwicanyi butandukanye, gusa Komisiyo yagarutse ku bwabereye ku musozi wa Karama i Nyanza, ndetse n’ubwabereye kuri Diyosezi Gatulika ya Nyundo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, hakaba mu karere ka Rubavu y’ubu.

Inyandiko ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside igaruka ku byabaye ku wa 01 Gicurasi, yerekana ko umugambi wo kwica Abatutsi b’i Karama watangiye gucurwa ku wa 18 Mata mu 1994, igihe abicanyi n’interahamwe zo muri kariya gace zakoraga inama zitandukanye mu rwego rwo kubagambanira.

Birajyana n’uko kariya gace kari karahungiweho n’Abatutsi bo mu makomini atandukanye ya Nyanza na Gitarama, baje biyongera ku bandi benshi bari batuye i Karama no mu bice biyikikije.

Abatutsi bari barahungiye i Karama batangiye kugabwaho ibitero kuva ku wa 21 Mata, kugeza ku wa 05 Gicurasi ubwo abicanyi bamariraga Abatutsi bake bari bararokotse.

Itariki ya 01 Gicurasi yagizwe umwihariko ku bwicanyi bwakorewe ab’i Karama, kuko ari wo munsi Abatutsi bari bamaze igihe bahanganye n’umwanzi bishwe ku bwinshi, mu gitero simusiga cyari cyagabwe n’abajandarume cyo kimwe n’abasirikare bifashishije imbunda na za gerenade.

Abatutsi bo muri ako gace bari bamaze igihe basubiza inyuma ibitero by’abicanyi bakoresheje intwaro nk’amabuye, banica zimwe mu nterahamwe zirimo na Muganza Joseph wari OPJ wa Komini Ntyazo.

CNLG ivuga ko i Karama hiciwe Abatutsi babarirwa muri 30,000, ibitero byabagabwagaho bikaba byari biyobowe na Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori.

Ibi bitero kandi byanagizwemo uruhare n’undi witwa na Ndahimana Matayo wari umuhuzabikorwa bya Polisi na Jandarumori cyo kimwe n’undi witwa Munyaneza Viateur.

Uretse Abatutsi bari bahungiye i Karama bishwe ku bwinshi kuri iyi tariki, itariki ya 01 Gicurasi yanasize Imbaga y’Abatutsi bwinshi biciwe kuri Diyosezi Gatulika ya Nyundo i Rubavu.

Abatutsi bo mu kiriya gice cyo kimwe n’abakomokaga mu bice bya Bigogwe, batangiye gutotezwa mu 1990 ku buryo Jenoside yatangiye hari abamaze imyaka itatu barahungiye kuri Diyozezi.

Jenoside igitangira ku wa 07 Mata Abatutsi bari barahungiye ku Nyundo batangiye kugabwaho ibitero, kugeza ku wa 09 Mata ubwo abenshi bicanwaga n’abapadiri babaga kuri iriya Diyosezi.

Abatutsi bishwe ku wa 01 Gicurasi ni ababarirwa mu 1000 bishwe n’interahamwe zari zaturutse mu bice bya Komini Kanama, bojyanyweyo n’uko bari barabuze aho bahungira.

Abo Bantu bishwe, mu gihe umuryango CICR wari umaze igihe ubahumuriza, witeguraga kubahungisha ukabajyana i Goma.

Ubwicanyi bwakorewe ku Nyundo ya Bugoyi bwari buyobowe na Zirimwabagabo Charles wari Perefe wa Gisenyi cyo kimwe na Col. Nsengiyumva Anatole uri mu bari bayoboye Jenoside muri Gisenyi yose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *