Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi

Sangiza iyi nkuru

Abagabo babiri; Turatsinze uzwi nka Padiri na Ndahayo, bafashwe bakekwaho kwica Umwarimukazi, Uwimana Monique mu mpera z’icyumweru gishize, aho amakuru yavugaga ko yagiye gusura inshuti ye akagwayo bitunguranye.

Turatsinze na Ndahayo biyongereye kuri Mukakalisa Chantal nyakwigendera yari yasuye, we wahise atabwa muri yombi akekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko abo bagabo bombi bari basanzwe bajya mu rugo rwa Mukakalisa Chantal buri gihe.

Meya Habarurema ati ” Uwo Mwarimukazi amaze kwitaba Imana, RIB yahise ita muri yombi Mukakalisa Chantal, n’abo bagabo babiri ubu dosiye iri mu bugenzacyaha dutegereje ikizavamo.”

Gusa uyu Muyobozi avuga ko iperereza ari ryo rizagaragaza uruhare rwa buri wese mu rupfu rwa Uwimana Monique. Yavuze ko amakuru bafite yemeza ko abo bagabo bahoraga basura uyu mugore Mukakalisa.

Bwiza.com yashatse kuvugana n’Umuvugizi w’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Marie Michelle Umuhoza ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Bwiza.com ikaza gutangaza icyo iri bubwirwe ku itabwa muri yombi ry’aba bagabo babiri.

Hari amakuru avuga ko mu ijoro Uwimana, wigishaga ku Ishuri ribanza rya Mahembe riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yapfiriyeho umwe muri aba bagabo yari ahari. Nta rwego bireba rwari rwemeza aya makuru.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
    Ariko nkabo muba mubafungira iki mwagiye mubahanisha icyo bakoreye undi mu gihe icyaha kibahamye Koko ko ibintu byo kwicana bahita babi ikaho

  2. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
    Ariko nkabo muba mubafungira iki mwagiye mubahanisha icyo bakoreye undi mu gihe icyaha kibahamye Koko ko ibintu byo kwicana bahita babi ikaho

  3. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
    Ariko Nene waba urumwicanyi nawe wikigoryi ubwo se babice iperereza rikiri gukorwa ? Uretse nibyo bikurimo atariko Leta yacu ikora …

    1. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
      ntimubonako ibyahanuwe nabahanuzi biri gusohora

    2. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
      ntimubonako ibyahanuwe nabahanuzi biri gusohora

  4. Ruhango: Babiri bakurikiranwe bakekwaho kwica umwarimukazi
    Ariko Nene waba urumwicanyi nawe wikigoryi ubwo se babice iperereza rikiri gukorwa ? Uretse nibyo bikurimo atariko Leta yacu ikora …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *