Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abafasha be mu by’umutekano kumurambagiriza uwo agomba gusimbuza Col Frank Bagyenda Kaka uyobora Urwego rwa Uganda rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).
Perezida Museveni ashinja Col Kaka ubunebwe no kuba yarananiwe guha ubuyobozi bushoboye ruriya rwego rw’umutekano, ahubwo akarugira indiri ya bamwe mu banyabyaha bakomeye. Museveni kandi ashinja Kaka kuba atarashoboye kumenya amagana y’amakuru yahimbwe na ISO, bikarangira yituye mu biro bye. Ikindi Museveni amushinja nk’uko ChimpReports yabyanditse, ni uko atashoboye gukora uko bikwiye ngo aganze abagizi ba nabi bo muri ISO bagize uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu. Ni amakuru yahamijwe n’umwe mu basirikare bakomeye mu ngabo za Uganda utifuje ko kiriya gitangazamakuru gitangaza amazina ye. Yagize ati” Irambagiza ry’umuyobozi mushya wa ISO ryamaze gutangira. Kaka yarayobejwe ku bijyanye n’imanza zikomeye cyane, ikibazo perezida abona ko gikwiye gukosorwa vuba bishoboka. N’ubwo Kaka ashobora kuba abona akorera neza igihugu, perezida ntiyishimiye imikorere ye.” Amwe mu makosa akomeye yakozwe na ISO mu gihe Col Kaka yayoboraga, harimo guhimba amajwi ibinyoma bigamije gushyira ku bantu ibyaha bitandukanye. Urugero ni amajwi yahimbwe na Simon Odongo wo muri ISO watawe muri yombi nk’igisirikare mu minshi yashize, agamije gushyira urupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi kuri Gen. Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda na Herbert Muhangi wahoze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’udutsiko muri Polisi ya Uganda. Amakuru y’ibibera muri ISO yashyizwe ahagaragara n’uwari umuyobozi mukuru wayo ushinzwe tekinike mu ishami ry’ikoranabuhanga, Alfred Idusso, wavuze ko Odongo ari we wahimbaga amakuru y’ibinyoma yifashishije ikoranabuhanga bikifashishwa nka gihamya ku byaha bitigeze bibaho. Amajwi Odongo yahimbye yayise ikiganiro cyo kuri terefoni Kayihura yagiranye na Muhangi bapanga kwica Kaweesi, gusa iperereza rigaragaza ko ari amacurano. Muri 2017 kandi Simon Odongo yabeshye abarimo Perezida Museveni, ko Keith Muhakanizi na Jim Muhwezi bibye miliyoni $38 bakazohereza muri Malaysia, gusa biza kugaragara nanone ko yabeshyaga. ISO kandi yagiye ihimba ibindi binyoma bitabarika igamije gushyira ibyaha ku bantu batandukanye, gusa ibyinshi bikaza gushyirwa ahagaragara. Uru rwego kandi ruri mu zishinjwa gushimuta Abanyarwanda ku butaka bwa Uganda rufatanyije n’urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI). Col Kaka ni umuyobozi wa ISO ishinzwe gutanga amakuru ku mutekano w’igihugu kuva muri Mutarama 2017. Ishyirwaho Kaka ryatunguye benshi, gusa bivugwa ko Museveni na murumuna we Gen. Salim Saleh bamushyizeho bifuza ko abahoze muri NRA batangira imirimo ikomeye mu nzego z’umutekano, n’ubwo batanyuzwe n’imikorere ye.

