Mu Rwanda bamwe mu banyapolitiki barirukanwa abandi bakiyirukana

Sangiza iyi nkuru

Muri politiki y’ u Rwanda bimaze kugaragara ko nta muntu ukomeye kurusha undi kuko bamwe mu banyapolitiki barirukanwa abandi bakiyirukana ku mpamvu zitandukanye ziganjemo amakosa.

Byagiye biba muri Guverinoma, igisirikare ndetse no mu bigo bya Leta n’ ubwo ntawakwirengagiza ko hari abantu bagiye basezererwa ku mirimo yabo bagiye mu zabukuru cyangwa se barangije manda zabo.

Gusa ahantu mu Rwanda bikomerera n’ uko abo bayobozi bavanywa ku myanya yabo bitewe n’ amakosa runaka bakamara igihe bicajwe ku gatebe hari igihe bahabwa amahirwe bagahabwa imirimo mishya.

13989496_1245381958807221_1446148520_n

1. Protais Mitali: Yahoze ari Minisitiri wa Siporo n’ Umuco ndetse ari na Perezida w’ Ishyaka PL yahunze muri Werurwe 2015 nyuma yo guta inshingano ze zo guhagararira u Rwanda I Addis-Abeba muri Ethiopia.

Mitali w’ imyaka 53 y’ amavuko yasimbuwe na Donatille Mukabalisa Perezida w’ Inteko Nshingamategeko ku mwanya wa Perezida wa PL mu cyumweru gishize.

Kuva muri Nyakanga 2015, Interpol yasohoye urupapuro ruta muri yombi Mitali ariko uyu mugabo nta kintu na kimwe yigeze atangaza aho yibereye ku mugabane w’ I Burayi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

2. Joseph Habineza: Yahoze ari Minisitiri wa siporo n’ umuco avanwa kuri uwo mwanya, mu nyuma yaje kongera kugirirwa icyizere asubijwe ku murimo we muri Gashyantare 2015 ntiyashobora gukora neza yongera kwigizwayo.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakunze kubona Ambasaderi Habineza akora siporo (jogging) mu gitondo ndetse na nimogoroba.

3. Dr Charles Murigande: Ni umwe mu banyapolitiki b’ abahanga ndetse bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda ariko bicaye ku gatebe k’ abasimbura kuva muri Werurwe 2015 ubwo yavanwaga ku mwanya wa ambasaderi w’ u Rwanda mu Buyapani.

Abatari bacye bari batangiye gutekereza ko Dr Murigande yagiye mu zabukuru ku mbaraga «retraite forcée» mu rurimi rw’ igifaransa gusa birangiye ahawe akazi ko kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe guteza imbere inzego muri Kaminuza y’ u Rwanda(UR).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *