Mugabo kurikiza izi nama bigufashe kutarangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro
Mu gihe abagabo benshi birirwa batakambira bagenzi babo babaganyira ibibazo baterwa no gutera akabariro bakarangiza mu masegonda, abandi ugasanga banga gutaha kare ngo abagore babo batabatura amaganya, nyamara hari inama bashobora gukurikiza bagashimisha abo bashakanye ntibarangize vuba. Ahanini kurangiza vuba ku mugabo bikurura ibibazo byinshi mu ngo birimo gutandukana kw’abashakanye umwiryane wa hato na hato […]
Ni ngombwa kubanza kumenya uko umukunzi wawe ahagaze mbere yo kugira icyo usaba ngo mwizimane? Ubuhamya
Mu rukundo n’umuhungu n’umukobwa biragora kugaragaza uko uhagaze mu mufuka wirinda ko umukunzi wawe yakunyuzamo ijisho,utacunga neza bikakubana ibibazo ubuze ayo kwishyura ibyo watumije. Ni kenshi hagiye humvikana kwishyura bigoranye nyuma yo gufungura ibyatumijwe,hakabura ayo kwishyura ukamburwa ibyo waje witwaje nk’ingurane y’ikiguzi cy’ibyo wariye . Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com, yagiranye n’umwe mubagwiririwe n’iki kibazo; yasobanuye […]
Hagiye gushyirwaho imbuga yahariwe abambaye ubusa buri buri — AMAFOTO
Mu gihe mu bihugu bimwe na bimwe hakunze kugaragara za Restaurant zafunguwe ku mugaragaro zigenewe abambaye ubusa, ubu noneho hagiye no gushyirwaho imbuga yagenewe gufasha abashyitsi kurwanya ubushyuhe bw’izuba ariko bambaye ubusa. Muri icyi cyumweru, nibwo mu Bwongereza i London hateganyijwe gufungura imbuga izajya igerwamo n’abambaye ubusa hagamijwe kurwanya ubushyuhe buterwa n’izuba ryinshi. Ibi ngo […]
Kigali: Abunzi baturutse mu Turere 5 bagiye kongerwa ubumenyi
Kuva ku italiki ya 16 Kanama 2016, Umuryango RCN Justice &Democratie wateguye amahugurwa agamije kongera ubushobozi abunzi bazaturuka mu Turere twa Burera, Gicumbi,Ngororero, Nyabihu ndetse na Nyrugenge. Aya mahugurwa azibanda ahanini mu gusobanurira abunzi kumenya gusomana ubushishozi inyandikomvugo z’ ibirego by’ abaturage ndetse n’ amategeko abunzi bashobora kwifashisha n’ inzira bacamo mu rwego rwo gukemura […]
Huye: Hemejwe ubwegure bw’uwari visi perezida wa Njyanama y’akarere
Inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Kanama 2016, yasuzumaga ubwegure bw’Uwari Visi Prezida wa Njyanama BIZIRAMWABO Gervais, ndetse n’umujyanama usanzwe DUKUNDIMANA Cassien. Uretse izi ngingo, ku murongo w’ibyasuzumwe hariho n’izindi ngingo, zasuzumwe hagamijwe iterambere ry’Akarere. Ni inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Huye yateranye , ikaba yemeye ubwegure bwa […]
Burundi: Umunyarwandakazi wari ufungiwe mu nzego z’ubutasi yaba agiye gucyurwa mu Rwanda
Claudine Umutesi uri mu maboko y’inzego z’ubutasi z’u Burundi kuva kuwa gatandatu ushize yaba agiye kwirukanwa ku butaka bw’u Burundi akagarurwa mu Rwanda. Amakuru agera kuri SOS-Media aravuga ko, inzego z’ubutasi z’u Burundi (SNR) rwafashe icyemezo cyo gusubiza mu Rwanda, bikaba byemejwe kuri uyu wa kane, itariki 11 kanama 2016 n’umukozi w’izi nzego ndetse n’umwe […]
Dj Pius na Chameleone bagiye gukorera ibirori mu bwato ku bw’indirimbo yabo Agatako
Nyuma yo gukorana indirimbo “Agatako” igakundwa haba muri Uganda ndetse no mu Rwanda Dj Pius na Dr Jose Chameleone bagiye batangiye imyiteguro y’ibiroro byo kwishimira intera iyo ndirimbo igezeho. Kwishimirwa kw’iyi ndirimbo n’abafana baturutse imihanda yose, byatumye aba bahanzi bategura ibirori bizabera mu bwato mu kiyaga cya Victoria ku kirwa cy’ahazwi nka Mutima. Biteganyijwe ko […]
Amafoto: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na perezida Kabila i Rubavu
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa 12 Kanama 2016 nibwo perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yasesekaye mu Karere ka Rubavu aho yabonaniye na perezida Kagame bakagirana ibiganiro hataramenyekana icyo byagezeho. Perezida Kabila akaba yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe aho byari biteganyijwe ko aganira na mugenzi we […]
RDC: Tshisekedi yirukanye uwari Umunyamabanga mukuru wa UDPS amushinja gushyigikira Kabila
Umuyobozi mukuru w’ishyaka UDPS, Etienne Tshisekedi, yirukanye ku mwanya we uwari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka amushinja gukorera perezida Kabila. Uyu munyamabanga mukuru wa UDPS, Bruno Mavungu, yashinjijwe kuba hafi cyane y’igice cya perezida Kabila igihe Etienne Tshisekedi atari ari mu gihugu yaragiye kwivuza mu Bubiligi nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique. Uyu mugabo wafatwaga nka numero […]
Arusha: Abanyarwanda 8 bagizwe abere na TPIR ariko baracyataha muri gereza
Iyi ntero yongeye gushimangirwa mu ibaruwa abanyarwanda 8 bandikiye Urwego rwasimbuye Urukiko rwashyiriweho u Rwanda I Arusha basaba ko bahuzwa n’ imiryango yabo. Muri aba banyapolitiki bahoze bakomeye muri Leta ya Juvenal Habyalimana barimo JĂ©rĂ´me Bicamumpaka, Col. Gratien Kabiligi ndetse na Casimir Bizimungu, bavuga ko kuva bagirwa abere bakarekurwa na TPIR bahura n’ ingorane nyinshi […]
Los Angeles :Shah Rukh Khan uzwi muri film zo mu Buhinde yatawe muri yombi
Shah Khan yatawe muri yombi ku nshuro ya 5 akigera ku kibuga cy’indege i Los Angeles muri Amerika n’inzego zishinzwe umutekano ahita yifashisha Twitter mu gutangaza ibimubayeho Ntiharamenyekana neza impamvu yatumye uyu mukinnyi wa film afatwa cyangwa igihe yamaze mu maboko y’abashinzwe umutekano. BBC ivuga ko abakunzi be bakomeje kunyuza ubutumwa bwabo kuri Twitter bamwihanganisha […]
Inzoka yishe Isha ibanje kuyigoronzora ijosi — AMAFOTO
Inzoka yigondeye Isha irayica ibanje kuyigoronzora ijosi inayangiza isura, ibintu bitari bikunze kugaragara mu bice bimwe na bimwe byiganjemo za Pariki. Ibi byabereye muri pariki ya Kruger yo muri Afurika y’Epfo ikunzwe kurangwamo udushya tw’inyamaswa, aho inzoka yibasiye kamwe mu tunyamaswa tuba mu muryango w’ibinyamabere kazwi nk’Isha irakica ariko ibanje kugakuba ijosi. Dailymail ivuga ko […]
Good Lyfe yateye utwatsi ibyo kwirukana ushinzwe ibikorwa byayo
Hashize iminsi hahwihwiswa ibihuha byanyomojwe na Goodlife ko birukanye Chagga ushinzwe ibikorwa (Manager) by’abahanzi Weasel na Radio. Nyuma y’iyirukanwa rya Jeff Kiwanuka wari ushinzwe ibikorwa bya Goodlife bamuziza kuba yarihaye gukoresha miliyoni 100 z’amashiringi ya Uganda ayakuye kuri konte yabo batabizi, ubwo bakoreraga ibitaramo ku mugabane w’ i burayi mu mwaka wa 2013, hashingiwe no […]
Afurika imaze kwegukana imidari 5 mu mikino ikomeje kubera i Rio
Umugabane wa Afrika umaze Kwibikaho imidari 5, Tunisia yaraye yegukanye imidari 2 ya bronze yatwawe n’umunye Tunisia Ines Boubakri n’abanya Misri Sara Ahmed yatsindiwe na Mohamed Ihab, 2 yegukanywe na Kenya wongeyeho umudali wa Bronze watsindiwe na Chad le Clos umunya Afrika y’Epfo mu marushanwa yo koga mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Kanama […]
Uganda: Igipolisi cyasobanuye impamvu IGP Kale Kayihura atitabye urukiko
Igipolisi cya Uganda cyatangaje impamvu umukuru wacyo, IGP Kale Kayihura atigeze yitaba urukiko rwari rwamutumijeho ngo yisobanure ku byaha bitandukanye bishinjwa igipolisi, ukubura kunyuranyije n’amategeko y’urukiko. Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita, Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’amategeko mu gipolisi, Erasmus Twaruhukwa, yashimangiye ko umukuru w’igipolisi atigeze abona ubutumire bw’urukiko, […]
Mu Rwanda bamwe mu banyapolitiki barirukanwa abandi bakiyirukana
Muri politiki y’ u Rwanda bimaze kugaragara ko nta muntu ukomeye kurusha undi kuko bamwe mu banyapolitiki barirukanwa abandi bakiyirukana ku mpamvu zitandukanye ziganjemo amakosa. Byagiye biba muri Guverinoma, igisirikare ndetse no mu bigo bya Leta n’ ubwo ntawakwirengagiza ko hari abantu bagiye basezererwa ku mirimo yabo bagiye mu zabukuru cyangwa se barangije manda zabo. […]
Kwigobotora urupfu bishobora gutuma Jackie Chandiru asubirana n’umukunzi we
Nyuma yo kuzahazwa n’ibiyobyabwenge ndetse akajyanwa mu kigo gishinzwe gufasha abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge, biravugwa ko Jackie Chandiru yaba yarakize akaba ari mu nzira zo kwiyunga n’uwahoze ari umukunzi we Caleb Alaka. Mu minsi mike ishize nibwo Jackie yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Bob Wine n’umugore we ndetse n’uyu mugabo wari umukunzi we, […]
Rubavu: Perezida Kagame na Kabila imbonankubone bwa mbere nyuma y’imyaka 7
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barateganya guhurira I Rubavu kuri uyu wa gatanu, itariki 12 kanama, hakaba hari hashize imyaka 7 aba bayobozi bombi batabonana imbonankubone nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru. Ku rukuta rwe rwa twitter, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yatangaje ko ba Perezida Kagame na […]
Ubuhanga bwa gisirikare bwa Colonel Patrick Karegeya ntibwigeza bumuha amahirwe muri politiki
Ku ikubitiro Col.Patrick Karegeya akijya gufatanya na Perezida Kaguta Museveni n’ abandi banyarwanda ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Milton Obote yari ibageze habi ,yahise afungwa imyaka 3 kuva muri Kamena 1982 kugeza muri 1985 arekurwa hasigaye umwaka 1 gusa kugira ngo icyo gihugu kibohorwe. Muri iyo myaka 3 y’ igifungo, uwo mugabo yaziraga ibyaha […]
Abacuruzi ba Caguwa batangiye kubona ingaruka zo kuzamurwa kw’ imisoro
Nyuma y’igihe gito Leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bya caguwa, abacuruzi bayo bararira ayo kwarika bavuga ko batangiye kwibonera ingaruka zituruka mu kuzamura iyo misoro. Bamwe mu bacuruzi bakorera mu masoko atandukanye abarizwamo inkweto za caguwa n’ibindi bikomoka ku mpu bavuga ko ibyo bicuruzwa byari bitunze benshi ariko kugeza ubu […]
U Rwanda mu ngaruka z’icyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ubuhahirane
U Rwanda rwatangiye guhura n’ingaruka zikomeye zo kuba u Burundi bwarakumiriye ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba. Minisitiri Francois Kanimba yatangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’amakoperative yatangaje ko icyemezo giherutse […]
DRC: Perezida Kabila yahaye umuyobozi wa Monusco ruswa ya Miliyoni y’ amadorari
Umuyobozi wa Monusco muri Congo-Kinshasa, Maman Sambo Sidikou avugwaho guhabwa ruswa ya miliyoni y’ amadorari y’ amanyamerika nk’ uko umwe mu bantu begereye perezidansi yabitangarije VAC Radio. Aya makuru akomeza avuga ko M. Sidikou yakiriye aya madorari mu rwego rwo gufasha Perezida Kabila gutekinika Itegekonshinga kugira ngo azayobore Congo-Kinshasa manda ya 3. Georges Kapiamba uhagarariye […]
Gicumbi: Ukekwaho kwica nyina yatawe muri yombi na polisi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, yataye muri yombi umusore washakishwaga akekwaho kwica nyina, ubu bwicanyi bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke muntangiriro z’iki cyumweru. Uyu musore witwa Niyokwizera Emmanuel wari uzwi cyane ku izina rya Kwizera w’imyaka 24, yafatiwe mu nkambi y’impunzi ya Gihembe aho bigaragara ko yari yihishe. Akaba akekwa we […]