L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje impungenge z’uko icyorezo cya Covid-19 gishobora gutuma ubusumbane n’ubukene ku mugabane wa Afurika byiyongera.

Ni mu itangazo rigenewe itangazamakuru Guterres yasohoye kuri uyu wa gatatu.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye yagaragaje ko n’ubwo umugabane wa Afurika wakoze byose mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, bidakuyeho ko amamiliyoni y’Abanyafurika bashobora kuzasigara mu bukene bukabije bushobora kuzatuma habaho inzara n’imirire mibi.

Ku bwa Guterres, “Icyorezo giteye impungenge intambwe yatewe na Afurika. Kizongera ubusumbane buriho kandi cyongere inzara, imirire mibi ndetse n’indwara.”

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo Coronavirus imaze guhitana Abanyafurika bake ugereranyije n’uko byari byitezwe, abatuye uyu mugabane ntibakwiye kwirara kuko “icyorezo ari bwo kigitangira”.

Yagize ati”Ibihugu bya Afurika bigomba kugira uburyo bumwe bwihuse, buringaniye kandi buhendutse mu kubona urukingo n’umuti bizaboneka, bigomba gufatwa nkibicuruzwa rusange ku isi yose”.

Mu byifuzo bye, Antonio Guterres yasabye “ubufatanye mpuzamahanga mu gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika, gukomeza uruhererekane rwo kubona ibiribwa no kwirinda ikibazo cy’ibura ry’amafaranga”.

Yavuze kandi ko hakenewe gushyigikira uburezi, kurinda imirimo, gufasha ingo n’ubucuruzi gutera imbere no kurinda umugabane gutakaza amafaranga winjiza mu byo wohereza mu mahanga.

Umunyamabanga mukuru wa L’ONU, abona ko ari ngombwa guha Afurika “inkunga y’inyongera irenga miliyari 200 z’amadolari ya Amerika aturuka mu miryango mpuzamahanga”.

Magingo aya muri Afurika harabarurwa abasaga 86,000 bamaze kwandura icyorezo cya Covid-19, ababarirwa muri 36,000 baragikize mu gihe abarenga 2,700 kimaze kubahitana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha
    United Nations irababaje.Iratubwira ko UBUKENE bwugarije Afrika.Nyamara bayishyiraho muli 1945,intego yayo yari kuzana amahoro ku isi no gukuraho Ubukene.Nkuko benshi bavuga,UN ni iyo kwihembera ibifaranga byinshi gusa.UMUTI uzaba uwuhe?
    Ni “ubutegetsi bw’Imana” dutegereje.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc…Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi turavuga ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Niwo muti rukumbi w’IBIBAZO byose biri mu isi.Nubwo bwatinze kuza,buri hafi.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

  2. L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha

  3. L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha
    Umve sha wowe wiyita munyemana, izina ryawe ujye uryandika n’inyuguti nkuru uti:”Munyemana”.

  4. L’ONU yateguje Abanyafurika ubukene bukomeye bushobora kubashegesha
    Umve sha wowe wiyita munyemana, izina ryawe ujye uryandika n’inyuguti nkuru uti:”Munyemana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *