Amakipe y’i Kigali yatangiye kugura abakinnyi ba Mukura VS yugarijwe n’ubukene

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ikomeje kuvugwamo ibibazo by’ubukene, yatangiye gutakaza bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba berekeza mu makipe yo mu mujyi wa Kigali.

Amakuru avuga ko iyi kipe yo mu karere ka Huye imaze amezi arindwi idahemba abakinnyi bayo kubera ubukene, bwanatumye Nizeyimana Olivier wari perezida wayo yegura ku mirimo ye.

Ubukene bwo muri iyi kipe yo mu majyepfo y’igihugu bwanatumye mu minsi ishize ubuyobozi bwayo bufata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo amasezerano y’abakinnyi bayo, ibyatumye bamwe mu bakinnyi bayo beza batangira gufata icyemezo cyo kwerekeza ahandi.

Magingo aya abo byamaze kumenyekana ko bamaze gutandukana n’ikipe ya Mukura ni Iradukunda Jean Bertrand uheruka gusinyira Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri.

Hari kandi myugariro Rugirayabo Hassan ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, na we byamenyekanye ko yamaze guhabwa na AS Kigali akayabo ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda akayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu Hassan byavugwaga ko yifuzwaga na Rayon Sports ngo ajye gusimbura Iradukunda Eric Radu wifuzwa na Police FC.

Uretse Bertrand na Rugirayabo Hassan bamaze gutandukana na Mukura VS, amakuru avuga ko hari n’abandi bakinnyi benshi bashobora kuyisohokamo barimo Kapiteni wayo Duhayindavyi Gaëlle na rutahizamu Ndizeye Innocent bakunze kwita Kigeme.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *