Nyaruguru: Mu byumweru 2 gusa hafashwe abagoronome batatu bakekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 19 Gicurasi mu ijoro, hafashwe Nyandwi Joseph, agoronome w’umurenge wa Kivu, mu karere ka Nyaruguru, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB. Abaye agoronome w’umurenge wa 3 ukurikiranyweho icyo cyaha nyuma y’uwa Nyabimata wafashwe kuwa 16 n’uwa Ruheru wafashwe kuwa 6 Gicurasi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko yemeye ibyaya makuru y’itabwa muri yombi rya agoronome Nyandwi Joseph , Mu butumwa bugufi yabwiye umunyamakuru wa Bwiza.com uyu yafashwe, ndetse aba bagorome bishoboka ko bibeshye ko ubwo ubuyobozi buhugugiye mu kurinda abaturage icyorezo cya COVID 19, batazagenzurwa. Yagize ati “ni ukwibeshya kuko abaturage barahatubereye kandi natwe ntitwicaye.”

Meya Habitegeko yavuze kandi ko abo bakozi bagiye gufatirwa ibyemezo bikakaye mu rwego rw’akazi. Yagize ati “ibyo dufitiye gihamya birenze amakosa. Ibihano byo mu kazi ntibirindira ko haba urubanza.”

Mu minsi ishize, mu mirenge ya Ruheru, Nyabimatata, Kivu, Busanze na Muganza hakozwe amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi. Nk’uko Meya w’akarere ka Nyaruguru yabibwiye Bwiza.com, mu rwego rwo kwereka abaturage akamaro ko guhinga kijyambere, iyo bateye bwa mbere mu materasi, akarere gaha abaturage ifumbire mvaruganda, ishwagara n’imbuto ku buntu. Kugirango nibamara kwibonera umusaruro mwiza uvamo, ubutaha bazakore ibintu bazi kandi biboneye n’amaso.

Inyongeramusaruro umukuru w’Igihugu ubwe yemereye abaturage ba Nyaruguru, nizo ziri kunyererzwa n’abo bagorome bashinzwe ubukinzi mu mirenge yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *