Urwego rwa ONU rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha, IRMCT ( International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) kuri uyu wa 22 Gicurasi 2020 rwemeje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’Abanyarwanda bashakishwa bashinjwa uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi yapfuye.
Ibi byatahuwe nyuma y’iperereza ryakozwe n’uru rwego ku bufatanye n’ibihugu birimo u Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryakoresheje ikoranabuhanga rihambaye.
Byarangiye ibipimo bya DNA byafashwe bigaragaje ko umurambo wa Bizimana Augustin uherereye mu irimbi rya Pointe Noire muri Repubulika ya Congo (Congo/Brazaville).
Bizimana Augustin
Bizimana Augustin yavukiye mu cyahoze ari Komine ya Gituza muri Prefecture ya Byumba mu 1954. Ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, Bizimana yabaye Minisitiri w’Ingabo mu 1993 kugeza mu 1994.
Yari akurikiranweho kugira uruhare mu itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Muri icyo gihe, Bizimana Augustin avugwaho kuba yarateguye akanitabira inama zo kunoza umugambi wa jenoside, gutanga ibikoresho (intwaro) no kugenzura uburyo ubwicanyi bwakorwaga muri Prefecture zitandukanye.
Mu 1994, Bizimana yarahunze ava mu Rwanda, akaba yarashakishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwashyikirije dosiye uru rwego rwa IRMCT.
Iherezo rye rimenyekanye nyuma y’ifatwa rya mugenzi we, Kabuga FĂ©licien ryo ku wa 16 Gicurasi, wari umaze imyaka 23 ashakishwa na Leta y’u Rwanda, IRMCT, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’inzego nka Interpol.
Urwego rw’Amerika rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba na jenoside, rwari rwarashyizeho miliyoni 5 z’Amadolari y’Amerika yagombaga guhabwa utanga amakuru afatisha Bizimana.



2 Responses
Bizimana Augustin wari mu bashakishwa bashinjwa uruhare muri jenoside yarapfuye
Ariko byari bizwi ko yapfuye ahubwo kereka niba bitaratangajwe mwitangazamakuru kuko yishwe nuburwayi.
Bizimana Augustin wari mu bashakishwa bashinjwa uruhare muri jenoside yarapfuye
Ariko byari bizwi ko yapfuye ahubwo kereka niba bitaratangajwe mwitangazamakuru kuko yishwe nuburwayi.